U Rwanda rwegukanye Ambassador’s Cup 2015 rurushije Uganda inota rimwe, Kenya iza ku mwanya wa gatatu.

U Rwanda rwegukanye irushanwa ngarukamwaka ry’Ambassador’s Cup 2015, rurushije Uganda inota rimwe mugihe Kenya yaje ku mwanya wa 3.

Ambassador Park niwe wari umushyitsi mukuru, MINISPOC yari ihagarariwe na Bugingo Emmanuel

Ambassador Park niwe wari umushyitsi mukuru, MINISPOC yari ihagarariwe na Bugingo Emmanuel

Ku nshuro ya gatatu, Ambassador’s cup irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na RTF rigaterwa inkunga na Ambassade ya korea ryatangiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 risozwa kuwa gatandatu tariki ya 29 Kanama 2015.

U Rwanda rwegukanye Ambassador’s Cup 2015 rurushije Uganda inota rimwe, Kenya iza ku mwanya wa gatatu.

U Rwanda rwegukanye Ambassador’s Cup 2015 rurushije Uganda inota rimwe

Abakinnyi 147 bakomoka mu bihugu 5 harimo n’u Rwanda nibo bitabiriye, aho harimo abagabo (Male) 123 ndetse n’abagore (Female) 24.

  • Senior male hitabiriye abakinyi 51
  • Senior Female hitabira abakinnyi 6
  • Junior Male hitabira abakinnyi 69
  • Junior Female hitabira abakinnyi 18
Regis yatsinze umugande "2.Angala Paul " amurushije inora rimwe gusa

Regis yatsinze umugande “Angala Paul ” amurushije inora rimwe gusa

Kuri iyi nshuro, uretse u Rwanda rwateguye iyi mikino, Igihugu cya Uganda nicyo cyazanye abakinnyi benshi , aho yabashije kuzana abakinnyi 48 mugihe DRC ariyo yazanye abakinnyi bacyeya (Abakinnyi 3).

Urutonde rw’abegukanye ibikombe nyamukuru muri Ambassador’s Cup 2015

Best Male (Juniors)

Cyubahiro Shema (Rwanda)

Best Female (Juniors)

Beatrice Aching (Uganda)

Best Male (Seniors)

Rachkara Stephan (Uganda)

Best Female (Seniors)

Aline Ndacyayisenga (Rwanda)

 

Kubufatanye na Olleh Rwanda Network  ndetse AOS (Africa Olleh Services), Abakinnyi begukanye ibikombe nyamukuru uko ari bane hahembwe Device (Router ) itanga internet ya 4G ifite agaciro 196000 Frw.

U Rwanda nirwo rwegukanye igikombe nyamukuru mu bagore (Female) no mu bagabo (Male) nyuma yo kurusha Uganda inota rimwe gusa. (Amanota abara bakurikije imidali igihugu cyegukanye mu cyiciro cy’abakuru (Seniors)).

Angala nyuma yo gutsindwa na regis, we n'umutoza we ntibabyumvaga neza

Angala nyuma yo gutsindwa na regis, we n’umutoza we ntibabyumvaga neza

Dore uko ibihugu byakurikiranye ku rutonde:

  1. Rwanda (28 Points)
  2. Uganda (27 points)
  3. Kenya (12 points)
  4. Burundi (1 Point)
  5. DRC (1 Point)
Aline Ndacyayisenga yabaye Best Female (Senior nyuma yo gutsinda Zura)

Aline Ndacyayisenga yabaye Best Female (Senior nyuma yo gutsinda Zura)

Martin as coach of ALINE beat Allain as coach of Zura

Nyuma y’umukino wa Zura na Aline, Martine Koonce wari umutoza wa Aline yishongoye kuri Allain Bagire wari umutoza wa Zura

Nyuma yo kwitwara neza ndetse n’irushanwa rikagenda neza muri rusange, RTF iboneye gushimira abafatanyabikorwa n’abaterankunga barimo Ambassade ya Korea mu Rwanda, Olleh  Rwanda Network, AOS (Africa Olleh Service), ATN (Africa Transforming Network), Minispoc,WTF, AFTU N’abandi batandukanye.

Kanda hano urebe uko abakinnyi bagiye begukana imidali itandukanye (Click here for Ambassador’s Cup 2015 Full results)

 

One comment

  1. BIMENYIMANA Pierre Celestin

    Urwanda twitwaye neza muri rusange. njyewe icyanshimishije ni umubare munini w’abafana twari dufite, Ikorana buhanga, Decoration ndetse n’Imikino ikeye rwose.

    BIMENYIMANA Pierre celestin

    V/P RTF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*