Rwanda Junior Team ntiyabashije kwitwara neza mu gikombe cy’isi muri CANADA

Ikipe y’igihugu y’abakiri bato (Rwanda National Junior Team), igizwe n’abakinnyi batatu ntiyabashijwe kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’isi yaberaga muri CANADA kuva tariki ya 16 Ugushyingo kugeza tariki ya 20 Ugushyingo 2016.

Ikipe yarigizwe n’abakinnyi batatu, abahungu 2 n’umukobwa umwe aribo Kayitare Benoit wari Captain,  Umurerwa Laissa na Munyakazi Vincent umutoza mukuru Bagire Allain Irene ndetse n’umuyobozi wa Delegation Bagabo Placide.

Nubwo u Rwanda rutirwaye neza mu kibuga, ku rundi ruhande Federation y’u Rwanda yagenewe inkunga na Federation y’isi “WTF” yo gufasha abakinnyi b’u Rwanda kwitegura neza imikino y’igikombe cy’isi World Taekwondo Championship 2017 izabera muri Korea y’amajyepfo.

Abakinnyi b’u Rwanda, umutoza ndetse n’umuyobozi wa Delegation bageze mu Rwanda tariki ya 23 Ugushyingo 2016, bahita bakomeza kwitegura imikino ya Championat izatangira tariki ya 05 Ukuboza isozwe tariki ya 10 Ukuboza 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*