#Ambassadorscuptkd: Abagera kuri 120 baturutse mu bihugu 7 nibo bazitabira.

Kuva tariki ya 23 kugeza 24 Nzeli 2017, Korean Ambassador’s Cup igiye kuba ku nshuro yayo ya 15 biteganyijwe ko izitabirwa n’abakinnyi bagera kuri 120 baturutse mu bihugu 7 harimo n’u Rwanda rutegura iyi mikino ku bufatanye n’Ambasade ya Korea y’amajyepfo mu Rwanda.

Ni irushanwa ryatangiye mu mwaka wa 2013 rikaba ari ngaruka mwaka kuko magingo aya rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 5 nkuko twabivuze haruguru. Ryitabirwa n’amakipe yo mu Karere k’Afurika y’uburasirazuba u Rwanda ruherereyemo hakiyongeraho Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ubwo yo itabarizwa muri aka karere, kuri iyi nshuro  igihugu cya Tanzaniya nibwo bwa mbere kizaba kiryitabiriye, ni mu gihe kandi hazatumirwamo n’igihugu cya Somalia nacyo kizaba kirigaragayemo bwa mbere.

Mugihe kwiyandikisha biri burangire uyu munsi, Amakipe (Clubs) y’u Rwanda amaze kwiyandikisha ni 12, Uganda  2, Kenya 7, Tanzaniya hazaturukayo ikipe (club) 1, muri Somalia naho hazaza ikipe (club) 1, ndetse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo naho hazavayo ikipe (club) 1.

Tubibutse ko kwiyandikisha birangira uyu munsi tariki ya 20 Nzeli 2017 saa sita z’ijoro.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*