Para-Taekwondo: U Rwanda rwegukanye imidali ibiri (Zahabu na Bronze) muri shampiyona y’Isi

Rukundo Consolee yegukanye umudali wa Zahabu n’aho Jean de la Croix Nikwigize yegukana uwa Bronze muri shampiyona y’Isi y’umukino wa Taekwondo y’abafite ubumuga (Para-Taekwondo) yaberaga i London mu Bwongereza k’umunsi w’ejo tariki ya 19 Ukwakira 2017.

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Ukwakira, Copper Box muri Queen Elizabeth Park mu Mujyi wa Landon ho mu Bwongereza hari hateraniye abakinnyi bagera kuri 263 baturutse mu bihugu 59, baje guhatanira imidali n’igikombe muri shampiyona y’Isi ya Taekwondo ikinwa n’abafite ubumuga (Para-Taekwondo) ndetse no gushaka amanota yazabafasha kwerekeza mu mikino Olympic 2020 izabera i Tokyo muri Japan.

Muri abo bakinnyi hari harimo Abanyarwanda 6 barimo abagabo batanu bo mu cyiciro cy’abagabo n’umwe mu bari n’abategarugori.

Niringiyimana Jean Claude ni we wabimburiye abandi banyarwanda guseruka muri iri rushanwa, aho yatangiye akina n’Umunya-Korea ahita amutsinda byihuse ku manota 41-26.

Niringiyimana Jean Claude nubwo ategukanye umudali n’umwe ako yazamutse ku rutonde a ku rwego rw’isi  

Yahise akurikizaho gukina n’Umurusiya Ibbragimov, na we amutsinda amanota 29-9, uyu munyarwanda akomeza kwiyongerera amanota ku rutonde mpuzamahanga rw’abakinnyi ba Para-Taekwondo, ari na ko yiyongerera icyizere cyo kugera mu mikino ya nyuma dore ko icyo cyiciro yakinagamo cyarimo abakinnyi benshi.

Kuba yari mu cyiciro kirimo abakinnyi benshi byatumye atoroherwa na gato muri ¼ cy’irangiza, bituma atanabasha kuharenga, aho yasezerewe na Nimero ya mbere ku isi mu cyiciro cye “GANBAT, BOLOR-ERDENE” ndetse waje no kuba uwa mberemuri iyi mikino. Jean Claude  amanota yari yabonye mu mikino yakinnye akaba yatumye ahita azamuka ku rutonde mpuzamahanga rw’abakinnyi ba Para-Taekwondo, aho yavuye ku mwanya wa 13 ku Isi akagera ku mwanya wa 5.

Mu bagabo, u Rwanda rwashoboye kwegukana umudali umwe wa Bronze wegukanywe na Jean de la Croix Nikwigize ukina mu cyiciro cy’abari munsi y’ibiro 61 mu bafite ubumuga bwa K41. Bizumuremyi Jean Marie Vianney we yavunikiye mu mukino wa ¼ avamo umukino utarangiye, mu gihe Jean Pierre Manirakiza na Tuyishime Eliezer bo batashoboye kurenga amajonjora.

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori ni ho u Rwanda rwongeye guserukana ishema, Rukundo Consolee uruhagarariye yegukana umudali wa zahabu, ubwo yabaga uwa mbere mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 58 mu bafite ubumuga bwa K42.

U Rwanda muri rusange rwaje ku mwanya wa 13 mu Bagabo mu bihugu 34 byaserukanye abagabo,  mugihe mu bagore rwaje ku mwanya wa 8 mu bihugu 17 byaserukanye abari n’abategarugore.

MALE MEDAL STANDING 

FEMALE MEDAL STANDING

FULL RESULTS 

Tubibutse ko U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi 6 aribo:

1. Bizumuremyi Jean Marie Vianney

1. Niriringiyimana Jean Claude

3. Rukundo Consolée

4. Nikwigize Jean la Croix

5. Tuyishime Eriezel

6. Imanirakiza Jean Pierre

Ikipe y’u Rwanda izagera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu saa Tatu za mu gitondo. Federation yishimiye no kubatumira kuza kwifatanya nayo mu kwakira iyi ikipe yitwaye neza mu Bwongereza ikegukana Imidali 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*