Para-Taekwondo: Abanyarwanda 6 mu bakinnyi 263 bahatanira imidali muri Shampiyona y’Isi i Londres

Abanyarwanda batandatu ni bo bahagarariye u Rwanda muri shampiyona y’Isi mu mukino wa Taekwondo ikinwa n’abafite ubumuga (Para-Taekwondo) irimo kubera i London mu Bwongereza kuri uyu wa 19 Ukwakira, ikaba yahuje abakinnyi bagera kuri 263 mu byiciro bitandukanye hagendewe ku biro n’ubwoko bw’ubumuga bafite.

Mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 17 Ukwakira ni bwo abakinnyi batandatu bari kumwe n’umutoza ndetse n’ababaherekeje nk’abayobozi, bahagurutse i Kigali berekeza i London mu Bwongereza, aho bari bagiye mu rugamba rwo guhatanira imidali muri shampiyona y’Isi.

Aba bakinnyi bahagarariye u Rwanda barimo abahungu batanu n’umukobwa umwe, bakaba baratangarije RuhagoYacu ko bajyanywe no gushaka imidali, bikabafasha kuzabona itike iberekeza mu mikino Olempike izabera i Tokyo mu 2020, ndetse bakabasha no kwigira imbere mu manota ku rutonde rw’abakina Para Taekwondo ku Isi.

Ikipe y'u Rwanda ubwo yari ivuye gusura aho bazakinira no kuhakorera imyitozo mbere y'irushanwa

Ikipe y’u Rwanda ubwo yari ivuye gusura aho bazakinira no kuhakorera imyitozo mbere y’irushanwa

Iyi shampiyona y’Isi yitabiriwe n’abakinnyi 263 baturutse mu bihugu 59 bitandukanye ku Isi, u Rwanda rukaba kimwe mu bihugu bike bihagarariye umugabane wa Afurika muri iryo rushanwa.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo ku Isi, Chungwon Choue yatangaje ko kuba umubare w’abitabiriye shampiyona y’Isi uyu mwaka warazamutse cyane, ari ikimenyetso cy’uko uyu mukino urimo gutera imbere, u Rwanda na rwo rukaba ruri mu batumye uwo mubare uzamuka kuko ari ubwa mbere rwitabiriye iryo ushanwa.

Chungwon Choue yagize ati “Mu myaka ibiri uhereye muri shampiyona y’Isi iheruka, umubare w’abakinnyi ba Para Taekwondo warazamutse cyane ku isi, ndetse n’urwego rw’imikinire rurazamuka cyane bidasanzwe. Ndizera neza ko shampiyona y’uyu mwaka igenda neza kurusha izayibanjirije.”

“Abakinnyi barasabwa kuba bari ku rwego rwo hejuru mu buryo bwose bushoboka mu mikino baza gukina kugirango batsinde babashe kubona amanota ku rutonde rw’Isi bityo babashe kubona itike ibajyana i Tokyo mu 2020 mu mikino Olempike y’abafite ubumuga (Paralympic Games).”

Aho barimo gukinira hubatse hatya

Aho barimo gukinira hubatse hatya

Shampiyona y’Isi ya Para Taekwondo y’uyu mwaka irimo kubera ahitwa Copper Box muri Queen Elizabeth Park mu Mujyi wa Landon ho mu Bwongereza, ikaba igomba kuba umunsi umwe kuri uyu wa 19 Ukwakira, bikaba biteganyijwe ko imikino irara irangiye.

Ikipe y’u Rwanda igizwe na:

  1. Jean Pierre Manirakiza
  2. Consolee Rukundo
  3. Jean Claude Niringiyimana
  4. Jean de la Croix Nikwigize
  5. Tuyishime Eliezer
  6. Bizumuremyi Jean Marie Vianney

Abatoza:

Alain Irene Bagire
Eugene Ntawangundi

Irushanwa ririmo kubera muri Copper Box hameze nka Kigali y'ejo hazaza

Irushanwa ririmo kubera muri Copper Box hameze nka Kigali y’ejo hazaza


SRC: Ruhagoyacu.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*