National Championship: Imikino yatangiye hakina ibyiciro by’abatoya (Cadet)

Imikino ya Championat Nationale (Rwanda National Taekwondo Championship 2016) iri kuba ku nshuro yayo ya 5, yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 06 Ukuboza 2016 muri Salle ya NPC I Remera. Imikino yatangiye hakina ibyiciro by’abakiri bato mu bakobwa ndetse n’abahungu.

Nkuko biteganyijwe kuri Gahunda, imikino izakinwa iminsi 4 itandukanye, aho k’umunsi wa mbere hakinnye abana bari munsi y’imyaka 13 (Cadet), k’umunsi wa kabiri (07 Ukuboza 2016) hakina abakuru bari hejuru y’imyaka 18 (Senior), ku munsi wa gatatu (09 Ukuboza 2016) hazakina abakinnyi bari hagati y’imyaka 17-14 (Juniors), Mugihe k’umunsi wa kane (10 Ukuboza 2016) hazakinwa imikino ya nyuma muri buri cyiciro hakiyongeraho Poomsea, Para Taekwondo ndetse no Kumena Imbabo.

Imikino ya nyuma yose izabera muri Petit Stade i Remera, mugihe ibanza yose iri kubera muri Salle na NPC kuva saa tatu za mu gitondo kugeza i saa cyenda z’igicamunsi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*