National Championship: Imikino yasojwe Dream Taekwondo Club na Dream Fighters zegukanye ibikombe nyamukuru

Imikino ya Championat Nationale (Rwanda National Taekwondo Championship 2016) yabaye  ku nshuro yayo ya 5, yatangiye kuwa kabiri tariki 06 Ukuboza 2016 muri Salle ya NPC I Remera, igasozwa tariki ya 10 Ukuboza 2016, yasojwe Dream Taekwondo Club yo mu Gatenga na Dream Fighters Club zegukanye ibikombe nyamukuru.

Kuri iyi nshuro kandi habayemo n’imikino y’abafite ubumuga ku nshuro ya mbere aho abakinnyi 4 aribo babashije kwitabira muri iki cyiciro ubusanzwe u Rwanda rufitemo abakinnyi 10 bari gutegurwa kuzitabira Africa Para Taekwondo iteganyijwe kubera mu Rwanda umwaka utaha mu kwezi kwa gatatu.

Dore uko begukanye ibikombe nyamkuru:

Amakipe:

  1. Fist team Champion: Dream Taekwondo Club – Gatenga
  2. Second Team Champion : Dream Fighters – Kimironko

Master wa Dream Club “Ntawangundi Eugene” yakira igikombe nyamukuru

Abakinnyi:

  1. Best Male Player- Senior: Nizeyimana Savio
  2. Best Female Player- Senior: Ndacyayisenga Aline
  3. Best Male Player – Junior :Pacifique
  4. Best Female Player – Junior: Umurerwa Nadege

 

Jean Marie Vianney yabaye uwa mbere mu bafite ubumuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*