Ku nshuro ya gatatu Ambassador’s Cup iratangira kuri uyu wa gatanu, Ibihugu 6 nibyo bizitabira iyi mikino

Ku nshuro ya gatatu irushanwa mpuzamahanga ry’Ambassador’s Cup ritegurwa na federation y’u Rwanda ya Taekwondo rigaterwa inkunga n’Ambassade ya Korea mu Rwanda riratangira kuri uyu  wa gatanu tariki ya 28 Kanama 2015 kuri Petit Stade Amahoro ryitabiwe n’ibihugu 6 (5 byo muri Aka karere duturanye (Regional) ndetse n’u Rwanda).

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kitabiriwe n’Ubuyobozi bwa federation ndetse na Ambassador wa Korea, Placide Bagabo usanzwe ari umunyamabanga wa RTF, yavuze ko kuri iyi nshuro biteguye kwakira abakinnyi bagera ku 150 baturutse mu bihugu 6 (Kenya, Uganda, Burundi, Drc ndetse n’u Rwanda rutegura iyi mikino).

DSC02447

Press Conference yari yitabiriwe na RTF ndetse na Korean Embassy

“kuri iyi nshuro, Ambassador’s Cup izitabirwa n’abakinnyi bari hagati 100-150 baturutse mu bihugu 5 byo muri aka karere n’u Rwanda (6 Countries ), Uvanyemo Tanzania itarabashije kwitabira.”

Ku ruhande rwa Martin Koonce, Directeur Technique wa RTF yavuze ko bizeye ko kuri iyi nshuro ibintu byose bizagenda neza akurikije u rwego u Rwanda rugezeho haba mu bikoresho ndetse no mu mikinire y’abakinnyi.

“Magingo aya u Rwanda nirwo rufite ibikoresho biri ku rwego mpuzamahanga bigezweho (byakoreshejwe muri World Taekwondo Championships) hano muri aka karere, so n’ukuvuga ko nta kibazo cy’ibikoresho dufite. Ikindi kandi n’abakinnyi b’u Rwanda bahagaze neza cyane dore ko baherutse no kuzana igikombe mu mikino y’isi ya Hanmdang (World Hanmadang taekwondo Championship) yabere muri Korea”

DSC02440

Ambassador “Park Yong –Min” n’umunyamabanga we “Miss Kim”

Ku ruhande rw’ambassade ya korea, Ambassador Park Yong –Min yavuze ko uretse gutera inkunga irushanwa nkiri rikomeye hano mu rwanda, bakomeje no gushakira izindi nkunga uyu mukino mu rwanda ari nako bakomeza no kuyifasha mu buzima bwa buri munsi.

“Nka Ambassade ya korea, ntago gutera inkunga Ambassador’s Cup ariyo nshingano dufite gusa ahubwo dukomeje gukoresha imbaraga zishoboka kugirango tubone abandi baterankunga baza tugafatanya guteza imbere Taekwondo nk’umukino mwiza kandi unejeje.”

Park Yong –Min yakomeje avuga ko anejejwe n’u rwego uyu mukino ugezeho nyuma y’imyaka itagera kuri 15 utangijwe hano mu Rwanda. “Ku giti cyanjye nejejwe n’u rwego mugezeho (Taekwondo), igikombe mwegukanye muri Korea cyatweretse ko ubushake n’umurava bihari igisigaye ari ukubaterankunga, kandi mbijeje kuzakomeza kubaba hafi.”

DSC02443

DT Martin koonce na SG Bagabo Placide

Uretse Ambassade ya Korea isanzwe ari umuterankunga mukuru ‘iri rushanwa, kuri iyi nshuro Company icuruza ibya internet na telephone ikomoka muri Korea izwi ku izina rya Olleh  ishami ryayo ryo mu Rwanda (Olleh Rwanda Network) nayo yateye inkunga iri rushanwa aho izahemba umukinnyi uzitwara neza mu byiciro 4 bitandukanye. Uretse guhemba abakinnyi 4, Olleh Rwanda Network izatanga na Internet y’ubuntu (Free Wireless) k’umuntu wese uzagera aho irushanwa rizabera muri Petit Stade mugihe cy’iminsi ibiri. N’ukuvuga ko uzaza kureba no gushyikira ibihugu bitandukanye azabasha gukoresha internet ya mbere yihuta  mu Rwanda (4G network) k’ubuntu mugihe cy’iminsi ibiri.

Federation y’u Rwanda iboneye gushimira abafatanyabikorwa n’abaterankunga bayo barimo Korean Embassy, Olleh Rwanda networks, WTF (World Taekwondo Federation), AFTU (Africa Taekowndo Union), ATN (Africa Transforming Network), Minispoc, RNOSC, NPC Rwanda n’aabndi batandukanye.

Tubibutse ko Ambassador’s cup 2015, izatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 kugeza tariki 29 muri Petit Stade Amahoro i Remera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*