Ku nshuro ya Gatatu, Taekwondo Ambassador’s Cup 2015 izahuza ibihugu byo muri aka Karere (EAC) wongeyeho na Ethiopia

Ku nshuro ya Gatatu, Ambasade ya Koreya y’amajyepfo ifatanyije na Federation y’umukino wa Taekwondo mu Rwanda bari gutegura irushanwa ngaruka mwaka rizwi ku izina rya Taekwondo Ambassador’s Cup rizahuza ibihugu byo muri aka karere wongeyeho na Ethiopia.

Guhera tariki ya 28 kugeza 29 Kanama 2015, I Kigali, Irushanwa ngaruka mwaka rya Taekwondo Ambassador’s Cup rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya gatatu ku bufatanaye na Ambassade ya Korea y’amajyepfo (South Korea).

Kuri iyi nshuro igihugu cya Ethiopia cyagaraje ubushake bwo kwitabira iri rushanwa byatumye Federation y’u Rwanda yemerera iki gihugu nkuko umunyamabanga wa Federation y’u Rwanda yabitangarije rwandataekwondo.org (Urubuga rw’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda).

Flyers not good

Kuri iyi nshuro Ethiopia yagaragaje ubushake bwo kwitabira iri rushanwa (Ambassador’s Cup), Byatumye nka Federation twemerera iki gihugu kwitabira ku nshuro yacyo ya mbere Ambassador’s Cup” Bagabo Placide.

Ubusanzwe Taekwondo Ambassador’s Cup yabaga mu kwezi kwa Cumi (Ukwakira) gusa kuri iyi nshuro Federation yahisemo kuyishyira mu kwa Munani ku mpamvu zirimo gufasha ibihugu byo muri aka karere harimo n’u Rwanda kwitegura neza imikino ya All Africa Games  izabera muri Congo Brazaville isanzwe.

Tubibutse ko mu nshuro ebyiri ziheruka, Taekwondo Ambassador’s cup yitabiriwe n’ibihugu byo muri aka karere (EAC-East Africa Community) ndetse na DRC (Democratic Republic of Congo).

Biteganyijwe ko hazakina Abakuru n’abana bari hagati y’imyaka 14 kugeza kuri 17 haba mu Bagore ndetse n’Abagabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*