Ku ncuro ya 4, Championat National izatangira tariki ya 13 kugeza 14 Ukuboza 2014

Tariki ya 13  kugeza 14 Ukuboza 2014, Championat National  ku ncuro ya 4 nibwo izatangira, irushanwa ritegurwa na Federation y’u Rwanda mu mukino wa Taekwondo.

Ku ncuro ya 4 Rwanda Taekwondo Federation ifatanyije na NPC ndetse na MINISPOC iri gutegura Championat National izaba kuba tariki ya 13 kugeza 14 Ukuboza 2014. Kuri iyi ncuro Championat National izahuza abana bari munsi y’imyaka 14, hagati ya 14-17 ndetse no hejuru y’imyaka 17 (Mu Bagabo n’Abagore)

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2014:

  • 08:00 am: Itangira k’umugaragaro
  • Nyuma hazakina abana bari munsi y’imyaka 14 ndetse na hagati ya 14-17 mu bahungu gusa
  • 04:00 pm: Final

Ku cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2014:

  • Hazakina abakinnyi bari hagati ya 14-17 mu bakobwa n’Abakuru (Abagabo n’abagore)
  • 04:00 pm: Final
  • o6:00 pm: Gutanga ibihembo ku bakinnyi bazaba bahize abandi mu byiciro byose ari nabwo imikino izasozwa k’umugaragaro.

One comment

  1. nosakhare Emmanuel

    Am interested in the championship

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*