Junior Team yerekeje muri Canada mu mikino y’igikombe cy’isi (World Junior Taekwondo Championship)

Ikipe y’u Rwanda y’abakinnyi bakiri bato “Junior Team” kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, yerekeje muri Canada I Bournbay mu mikino y’igikombe cy’isi  izatarangira tariki ya 16 Ugushyingo 2016.

Ikipe yahagurutse igizwe n’abakinnyi 3, abahungu 2 n’umukobwa umwe. Umutoza ni Bagire Allain Irene naho umuyobozi wa Delegation ni Bagabo Placide.

Mbere yuko bahaguruka mu Rwanda, I Ntumwa ya Minispoc, Bwana BUGINGO Emmanuel usanzwe ari Directeur wa Sport muri Minister y’umuco na Sport (Minispoc), yibukije abakinnyi icyo igihugu kibatumye muri Canada ndetse n’icyo bivuze guhagararira u Rwanda.

2

Emmanuel Bugingo asezera abakinnyi

“Nagirango mbibutse ko guhagararira u Rwanda Atari ibintu bibonwa na buri wese, bisaba kuba uri indashyikirwa mubyo ukora. Uko muri batatu, ubwo nimwe beza muri Taekwondo mu bakinnyi bakiri bato (Junior Team). Igihugu kibategerejeho imidali no Kuduhagararira neza twese nk’abanyarwanda twese” Bugingo

Bugingo yakomeje yibutsa abakinnyi ko niba baaratangiye gutegura Imikino Olympic 2020, ko bagomba kubigaragaza bitwara neza mu mikino y’igikombe cy’isi.

dsc04148

Emmanuel Bugingo aganiriza abakinnyi

“Imikino Olympic ikomeye kurenza igikombe cy’isi, kuko hari n’abakinnyi bakomeye batajya bakitabira ariko imikino Olympic yagera ugasanga nibo batwaye imidali. Mwe rero mu rwego rwo kwitegura neza imikino Olympic 2020 muhere ku mikino y’igikombe cy’isi mugiye Kwitabira”

Dore urutonde rw’abakinnyi bahagurutse mu Rwanda.

MUNYAKAZI Vincent

KAYITARE Benoit (Captain)

UMURERWA Laissa

dsc04122

Uhereye ibumoso: Kayitare Benoit – Umurerwa Laissa – Munyakazi Vincent

 

Biteganyijwe ko imikino izatangari tariki ya 16 isozwe tariki ya 20 Ugushyingo 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*