Junior National Team ikomeje imyitozo, yitegura kwitabira WORLD TAEKWONDO CHAMPIONSIHIP 2016

Junior Team y’u Rwanda ikomeje imyitozo ikarishye yitegura kwitabira World Taekwondo Championship 2016 igomba kubera I Burnaby mu Canada tariki 16-20 Ugushyingo 2016.

Kuva tariki ya 25 Nzeli 2016, Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 3, abahungu 2 n’umukobwa umwe nibwo yatangiye iyobowe n’umutoza mukuru BAGIRE Allain Irene. Mu myitozo ikarishye iri kubera i Remera kuri Petit Stade Amahoro,  umutoza mukuru yatangarije rwandataekwondo.org ko imyitozo imeze neza nubwo bakora ku mugoroba bitewe nuko abakinnyi ari abanyeshuri muri Secondary bakaba biga umunsi wose.

“Imyitozo imeze neza nubwo dukora amasaha y’umugoroba (saa kumi n’ebyiri kugera saa mbiri z’umugoroba), Abakinnyi Bose n’abanyeshuri muri Secondary bituma baboneka umugoroba. Nta mpungenge biduteye kuko tuzajya kugenda bazamuye urwego rwabo”

U Rwanda bizaba ari inshuro ya mbere rwitabiriye imikino y’isi mu bakinnyi batoya (Junior Team). Ku bufatanye na MINISPOC U Rwanda ruzaserukana abakinnyi 3 aribo:

  1. UWASE Raissa uzakina mu batarengeje ibiro 49,
  2. KAYITARE Benoit uzakina mu batarengeje ibiro 51,
  3. MUNYAKAZI Vincent uzakina mu batarengeje ibiro 63.

Delegation y’u Rwanda izahaguruka mu Kigali tariki ya 11 Ugushyingo 2016 igizwe  n’abantu 5 (Abakinnyi 3, umutoza Mukuru Bagire Allain Irene n’umuyobozi wa Delegation BAGABO Placide).

Imikino izatangira tariki ya 16 Ugushyingo kugeza tariki ya 20 Ugushyingo 2016, Umukinni wa mbere ku ruhande rw’u Rwanda azakina k’umunsi wa mbere w’Irushanwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*