Iyumva Regis yaje ku mwanya wa gatanu (5) Muri Morocco Open 2015 nubwo nta munyarwanda wegukanye umudali

Iyumva Regis, usanzwe ari captain w’ikipe y’igihugu yaje ku mwanya wa gatanu muri Morocco Open 2015 nyuma yo gutsinda umunya TUNISIA.

Muri irusha Morocco Open 2015, abanyarwanda ntibabashije kwegukana umudali gusa umutoza Mukuru Bagire Allain Irene hari ibyo yemeza ko bungukiye muri iyi mikino bizabafasha muri Olympic game Qualifiers izabera muri Maroc umwaka utaha.

“Ntitwabashije kwegukana umudali ako hari byinshi twungukiyeyo ndetse n’urwegwo rw’imikinire rwarazamutse cyane nyuma y’imyitozo twakoranye na Equipe ya France mu minsi ishije”

Mu bakinnyi bagiye bahagarariye u Rwanda, iyumva Regis niwe waje imbere aho yabaye uwa Gatabu mugihe Zura Mushambokazi yatsindiwe k’umukino wa mbere.

  • Mwemezi Cedrick yasezerewe n’umukinnyi wabaye uwa kane, Zabri Rafik wo mu ikipe ya Abdul kwa Rotterdam
  • Aline Ndacyayisenga asezererwa na Christense Louise wo muri Danmark
  • Zura Mushambokazi asezererwa na Keleku Lukusa wo muri DRC
  • Iyumva Regis asezererwa n’umunya Egypte witwa Jrad Oussama ari nawe waje kwegukana umudali wa Zahabu
Ku nshuro ye ya mbere ahagarariye u rwanda, yaje ku mwanya wa 12

Ku nshuro ye ya mbere ahagarariye u rwanda, yaje ku mwanya wa 12

Nyuma ya Morocco Open, biteganyijwe ko abakinnyi bose bazagera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Ukuboza 2015, aho bazahita bakomeza imyitozo bitegura Olympic Games Qualifiers igomba kubera muri Maroc umwaka utaha mu kwa Kabiri (Gashyantare) kuva tariki ya 04 kugeza 06 Gashyantare 2016.

Tubibutse ko ikipe y’u Rwanda yagiye muri France mu mikino ya Tournoi international de Paris 2015 ikaza gusubikwa kubera ibibazo by’umutekano muke warangagwa muri iki gihugu nyuma bakaza gukora umwiherero n’ikipe nkuru y’ubufaransa mbere yuko berekeza muri Maroc.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*