Imikino yo kwibuka yagenze neza, u Rwanda rwegukana imidali myinshi.

Ni mu irushanwa ngarukamwaka ryateguwe mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro abari aba “sportif ” bazize genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, irushanwa rizwi ku izina rya “Rwanda Taekwondo Genocide Memorial Tournament”uyu mwaka wa 2016, ikaba yari inshuro yaryo ya gatatu.

Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’ibihugu 3 harimo n’u Rwanda (Kenya, Uganda n’u Rwanda), mu gihe inshuro ebyiri zabanjirije iry’uyu mwaka ryitabirwaga gusa n’abakinnyi ba Taekwondo b’Abanyarwanda.

Umunyamabanga Mukuru BAGABO Placide yatangaje ko bifuzaga gutumira ibihugu byinshi byo muri Afurika y’Iburasirazuba, birimo U Burundi, na Soudan, gusa ntibyabashije gukunda bitewe n’umwanya muto imikino yagombaga kumara, kubera gusaranganya ibibuga n’amakipe y’indi mikino nayo yakinaga amarushanwa asa n’iringiri.

Abakinnyi b’Abanyarwanda nibo babashije kwitwara neza cyane, kuko begukanye imidari yose ya zahabu mu byiciro bitandukanye birimo abakuru b’abagabo n’abakobwa, ndetse n’icyiciro cy’abana b’abahungu. Indi midari yasigaye mu Rwanda ni 6 ya Silver, na 11 ya bronze, hamwe n’ibikombe byose uko ari bitatu, byahawe club yitwaye neza mu bagabo ariyo DREAM CLUB, club yitwaye neza mu bana DREAM FIGHTERS, ndetse n’umukinnyi mwiza w’irushanwa ariwe KAYITARE Benon ukomoka muri IYF CLUB.

Uganda bwabashije kwegukana imidari 2 ya bronze, naho Kenya yegukana imidari 2 ya silver na 2 ya bronze. Ibindi bihembo byatanzwe ni imyambaro yo gukinana izwi ku izina rya “Dobok”. Iri rushanwa ryateguwe na Federation ku bufatanye na Komite Olempike , MINISPOC riterwa inkunga  na Martial Art for Justice, umuryango uturuka muri Canada ufasha abatishoboye ubinyujije mu mikino njyarugamba harimo na Taekwondo, bakaba banijeje RTF gukomeza ubufatanye.

Ubwo yakiraga umushyitsi mukuru, Bwana Dr David HAKIZIMANA President wa Federation ya Taekwondo, yasabye abakina Taekwondo gukomeza kwesa imihigo, barangwa n’umuco wo kwiyubaha no guharanira intsinzi, kandi bakomeza no kuzirikana bagenzi babo b’aba sportif bazize genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Umushyitsi mukuru yari Bwana Robert BAYIGAMBA, Umuyobozi mukuru wa Komite Olimpike mu Rwanda (RNOSC), mu Ijambo rye yagaragaje uburyo atewe ishema n’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, asaba abawukina bose gukomeza guhesha ishema Igihugu, anabizeza abufatanye muri gahunda zigamije iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.

Yaboneyeho no kubibutsa impamvu y’iri rushanwa ko ari ukwibuka aba “Sportif” bazize Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Asaba abari aho ko baharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Muri rusange Dore abakinnyi begukanye imidari mu byiciro bitandukanye:

Senior male :

-54kg :

1.Kayitare Benon

2.Nshimiyimana Hirwa

3.RukundoArthur

  1. Nduwayezu Martin

-58kg

1.Twagiramungu Emmanuel

2.Niyigize j dedieu

3.Cyubahiro Arthur

4.Stephen Odhiambo(Kenya)

-68kg

1.Munyakazi Vincent

2.Muhire JMV

3.ByukusengeFidele

4.Okelo Daniel(Kenya)

-74kg

1.Nizeyimana Savio

2.Oduor Japheth(Kenya)

3.Mabonga Bernard(Uganda)

4. Twizeyimana Mussa

-80kg

1.Mwenezi Cedrick

2.Williceochieng(Kenya)

3.Owor Francis(Uganda)

Junior Male

-30kg

1.Niyitanga Emery

2.Habaguhirwa Benoit

3.Ndahimana Didier

4.Twagirimana Eric

-40kg

1.Bukedusenge j Pierre

2.Hakizimana Patrick

3.Tuyishime Randry

4.Niyigena j Claude

 Junior Female

+49kg

  1. Umurerwa Laissa
  2. Uwayo Clarisse
  3. Giramata Neema
  4. Wimuriza Francine.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*