Ikipe y’igihugu (Taekwondo National Team ) ikomeje imyitozo ikomeye yitegura Championat d’Afrique 2016.

Ikipe y’igihugu (Taekwondo National Team) ikomeje imyitozo ikomeye yitegura kwitabira imikino nyafurika igiye kuba ku nshuro yayo ya 14, aho izabera Muri Egypt mu kwezi gutaha (Gicurasi).

Kuri iyi nshuro u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe abiri atandukanye (Kyrogi na Poomse). Ku ruhande rw’ikipe ya Kyrogi (Imirwano), U Rwanda razahagararirwa n’abakinnyi 9 (Abagabo 6 n’abakobwa 3), Mugihe ku ruhande rwa Poomse (Imyiyerekano binyuze mu mico n’imigenzo ya Taekwondo) u Rwanda ruzahagarirwa n’abakinnyi 3(Abagabo 2 n’umukobwa 1.)

Urutonde (Kyrogi Team)

  1. IYUMVA Regis (C) -58 KG
  2. NIZEYIMANA Savio -74 KG
  3. MWEMEZI Cedrick -80KG
  4. NDUWAYEZU Martin -64 KG
  5. MUNYAKAZI Vincent -63KG
  6. TWAGIRIMANA Emmanuel -68 KG
  7. MUSHAMBOKAZI Zura -49KG
  8. UWABABYEYI Delphine -46KG
  9. NDACYAYISENGA Aline -63KG

Urutonde (Poomse Team)

  1. Mbonigaba Boniface
  2. Birushya Emmanuel
  3. Musambokazi Zura

Mu rwego rwo gukaza imyitozo, Abakobwa bazahagararira u Rwanda bari gukorera Umwiherero n’ imyitozo I Muhanga bayobowe na Mbonigaba Boniface , mugihe abagabo bari gukorera Umwiherero n’imyitozo I Kigali, aho bayobowe n’umutoza Mukuru Bagire Allain Irene ndetse na Martin Koonce (DTN).

Imikino (Africa Taekwondo Senior Championship) iteganyijwe gutangira tariki ya 19-21 Gicurasi 2016, ibere I Port Said muri Egypt.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*