Ikipe y’igihugu igiye gukorana umwiherero n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa nyuma y’ikurwaho burundu rya Tournoi International de Paris (T.I.P)

Nyuma y’ikurwaho burundu ry’irushanwa mpuzamahanga ry’itiriwe umujyi mukuru Paris (Tournoi International de Paris), ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yitabiriye iyi mikino igiye gukomezanya imwiherero n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa.

Bitewe n’umutekano muke wakurikiye ibitero bitandatu bikomeye byabaye I Paris bigahitana abarenga 120, ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu bufaransa ndetse n’akanama gashinjwe gutegura iyi mikino bafashe icyemezo cyo gukuraho burundu iri rushanwa ry’uyu mwaka mu rwego rwo kurinda umutekano w’abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana.

Abakinnyi b'u Rwanda bakomeje imyitozo

Abakinnyi b’u Rwanda bakomeje imyitozo

Directeur Technique wa RTF bwana Martine Koonce yatangarije rwandataekwondo.org ko nyuma yuko hakuweho iyi mikino ya TIP, abakinnyi bose b’u Rwanda gusa bagiye gukomeza imyitozo n’ikipe y’ubufaransa mbere yuko bahaguruka berekeza muri Morocco kwitabira Morocco Open 2015.

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 4 aribo IYUMVA Regis, MWEMEZI Cedrick, NDACYAYISENGA Aline, na MUSHAMBOKAZI Zura ndetse n’umutoza mukuru BAGIRE Allain Irene hamwe na Team Manager BAGABO Placide.

Tubibutse ko imikino ya Tournoi International de Paris yarigiye kuba ku nshuro yayo 11 gusa ikaba yari inshuro ya mbere igihugu cy’u Rwanda cyiyitabiriye. Morocco Open izatangira tariki ya  28 igeze tariki ya 29 Ugushyingo 2015.

Bagire Allain Irene, umutoza mukuru yatangarije rwandataekwondo.org ko uyu mwiherero (Camp) n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa ukongeraho na Morocco Open, bizafasha abakinnyi be kwitegura neza urugamba rukomeye rwo gushaka itike yerekeza i Rio Muri Brazil mu mikino ya Olympic, aho imikino nyirizina igomba gutanga itike yerekeza muri Brazil izabera muri Morocco mu kwezi ka Gashyantare 2016 ku rwego rwa Africa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*