Dream Fighters yegukanye National Championship 2017, Dream Club iba iya Kabiri

Ab’inkwakuzi begukanye imidali n’ibikombe muri shampiyona y’igihugu ya Taekwondo yaranzwe n’ibishya ugereranyije n’izayibanjirije, Dream Fighters ihigika Dream Club Taekwondo yari imaze igihe ihigika izindi.

Dream Fighters yegukanye Championat ihigitse Dream Club yari imaze igihe iyegukana

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza ni bwo hasojwe shampiyona y’igihugu mu mukino wa Taekwondo, yari imaze iminsi itatu ikinirwa i Kigali.

Ni shampiyona yirihariye ugereranyije n’izayibanjirije nk’uko byasobanuwe na Bagabo Placide, Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Taekwondo mu Rwanda.

Bagabo yagize ati “Hari nbyinshi byo kwishimira, nko kuba twaragize amakipe menshi yaturutse imihanda yose mu Rwanda akaza tukamarana igihe kingana gutya hano muri Stade dukina shampiyona, ikindi ni uko twagize n’abakinnyi benshi bashya tutari twiteze.”

“Tuyisoje neza nta mpanuka nta n’imvune idasanzwe yabayeho, kandi abakinnyi benshi baratunguranye, ndetse amakipe yari amaze igihe yiharira ibikombe, ubu si yo yabyegukanye.”

Umurerwa Raissa wavuze mu izina ry’abandi bakobwa bitabiriye shampiyona, yashimye ko biyongereye ugereranyije n’uko byahoze, ati “Ndashimira abatoza babigizemo uruhare bagashaka abakinnyi benshi b’abakobwa, kandi nkanashimira namwe abakinnyi mwatinyutse mukiyandikisha ngo duhatane.”

Munyakazi Vincent niwe wabaye MVP wa Championat ya 2017

Iyi shampiyona yakinwaga ku nshuro yayo ya 7, dore ko yatangiye mu 2011 ubwo yitabirwaga n’abakinnyi batagera kuri 40, none ubu yitabiriwe n’amakipe 18 muri 22 agize Ishyirahamwe ry’Imiino ya Taekwondo, hakaba harakinnye muri rusange abakinnyi 304 mu byiciro bitandukanye hagendewe ku myaka, ibiro haba mu bari n’abategarugori ndetse n’abagabo, hakiyongeraho icyiciro cy’abafite ubumuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*