Latest News

Ku nshuro ya gatatu Ambassador’s Cup iratangira kuri uyu wa gatanu, Ibihugu 6 nibyo bizitabira iyi mikino

Ku nshuro ya gatatu irushanwa mpuzamahanga ry’Ambassador’s Cup ritegurwa na federation y’u Rwanda ya Taekwondo rigaterwa inkunga n’Ambassade ya Korea mu Rwanda riratangira kuri uyu  wa gatanu tariki ya 28 Kanama 2015 kuri Petit Stade Amahoro ryitabiwe n’ibihugu 6 (5 byo muri Aka karere duturanye (Regional) ndetse n’u Rwanda). Mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kitabiriwe n’Ubuyobozi bwa federation ndetse na Ambassador ...

Read More »

AMAFOTO: Ikipe y’u Rwanda iherutse kwegukana igikombe n’imidali 8 muri International Taekwondo festival Championships, Yakirankwe impundu.

Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Kanama 2015, nibwo ikipe y’u Rwanda iherutse kwegukana igikombe n’imidali umunani muri International Taekwondo festival Championships yageze mu Rwanda ikacyirankwa impundu n’abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bureberera Sport mu Rwanda. Ikipe y’abakinnyi 7 nyuma yo guhesha ishema u Rwanda mu mahanga; bakabasha Kwegukana igikombe ndetse n’imidali 8 (4 ya zahabu, 4 ya bronze), Abakunzi ba Taekwondo, ...

Read More »

U Rwanda rwegukanye igikombe n’imidali 8 (4 ya zahabu, 4 ya Bronze )muri International Taekwondo Festival Championship riri kubera muri Korea.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje imikino yayo yaberaga muri Korea mu irushanwa rya International Taekwondo festival Championships yegukanye igikombe n’imidali 8 harimo 4 ya zahabu n’indi 4 ya Bronze. Mu bakinnyi barindwi bagiye bahagarariye u Rwanda mu mikino ya International Taekwondo festival Championships, 4 muri bo begukanye imidali 7 ndetse n’u Rwanda nk’ikipe y’igihugu yegukana umudali wa zahabu n’igikombe ihigitse ...

Read More »

Abanyarwanda begukanye imidali Itatu (3) ya zahabu n’ine (4) ya bronze mu irushanwa ry’imyiyerekano (Demonstration) riri kubera muri Korea.

Ku nshuro yabo ya mbere bitabiriye irushanwa ry’imyiyerekano (International Taekwondo Festival championships), Abanyarwanda begukanye imidali ya Bronze Ine (4) ndetse n’indi itatu ya zahabu harimo umwe wahawe ikipe y’u Rwanda nk’igihugu cyagaragaje imbyino nziza za gakondo zibyinywe mu myiyereko ya gi-taekwondo. Nyuma yo kubyina indirimbo ya Samputu Jean Paul izwi nka Nyarugura, igihugu cy’u Rwanda cyabonye umudali wa Zahabu gihigitse ...

Read More »

Ikipe y’igihugu y’imyiyerekano (Demo National Team) yerekeje muri Korea muri irushanwa rya Hanmadang rizitabirwa n’ibihugu 72

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nyakanga 2015, ikipe y’igihugu y’imyiyerekano (Demonstration National Team) yerekeje muri Korea mu irushanwa rya Hanmadang (Taekwondo International festival) rizitabirwa n’ibihugu 72 biturutse ku migabane itandukanye y’isi. Ikipe yahagurutswe igizwe n’abakinnyi 7 ikabaya iyobowe n’umutoza mukuru “Master Joang” Dore urutonde rw’abakinnyi bahagurutse berekeza muri korea y’amajyepfo muri irushanwa rya Hanmadang (Taekwondo International festival): Mushambokazi ...

Read More »

Ku nshuro ya kane, Federation yungutse itsinda ry’inzobere ziturutse muri Taekwondo Peace corps zije kuzamura taekwondo nyarwanda Mu gihe kingana n’ukwezi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2015, Biturutse ku mubano mwiza uri hagati ya Federation y’u Rwanda na Taekwondo Peace Corps ikorera muri Korea y’amajyepfo, Itsinda rigizwe n’ inararibonye enye (4) muri uyu mukino  zageze mu Rwanda zije kuzamura urwego  rwa Taekwondo ndetse no gutoza abanyarwanda bifuza gukina Taekwondo muri rusange. Itsinda rigizwe n’inkumi ebyiri ndetse n’abasore babiri ...

Read More »

Iyumva Regis yagizwe captaine w’ikipe y’igihugu asimbuye Bagabo Placide uherutse gusezera burundu kuri Taekwondo nk’umukinnyi.

Nyuma yaho Bagabo Placide wari Captaine w’ikipe y’igihugu asezerereye kuri Taekwondo nk’umukinnyi, Abatoza b’ikipe y’igihugu bafashe umwanzuro wo kugira Iyumva Regis Captaine w’ikipe y’igihugu. Hakurikijwe imyitwarire, inararibonye n’ubuhanga biranga Iyumva Regis, abatoza bakuru b’ikipe y’igihugu bafashe umwanzuro wo kumugira umuyobozi w’abakinnyi b’ikipe y’igihugu (Captaine) ku myaka 21 y’amavuko. Regis agiriwe ikizere cyo kuyobora abandi mugie bitegura kwerekeza mu mikino nyafurika ...

Read More »

Ku nshuro ya Gatatu, Taekwondo Ambassador’s Cup 2015 izahuza ibihugu byo muri aka Karere (EAC) wongeyeho na Ethiopia

Ku nshuro ya Gatatu, Ambasade ya Koreya y’amajyepfo ifatanyije na Federation y’umukino wa Taekwondo mu Rwanda bari gutegura irushanwa ngaruka mwaka rizwi ku izina rya Taekwondo Ambassador’s Cup rizahuza ibihugu byo muri aka karere wongeyeho na Ethiopia. Guhera tariki ya 28 kugeza 29 Kanama 2015, I Kigali, Irushanwa ngaruka mwaka rya Taekwondo Ambassador’s Cup rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya ...

Read More »

Uwari Captain w’ikipe y’igihugu “BAGABO Placide” yamaze gusezera burundu kuri Taekwondo nk’umukinnyi.

Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2015, Bagabo Placide wari Captain w’ikipe y’igihugu ya Taekwondo (Rwanda Taekwondo National Team) yamaze gusezera burundu nk’umukinnyi nyuma y’imyaka myinshi ariwe uyoboye ikipe y’igihugu. Nyuma yo gusezera, Bagabo Placide yatangarije urubuga rwa federation rwandataekwondo.org zimwe mu mpamvu nyamukuru zitumye asezera mugihe bamwe babonaga ko agishoboye dore ko mu mikino y’isi (Championat Mondial 2015)iri ...

Read More »

Championat Mondial: Nizeyimana Savio yasezerewe n’umunya- AZERBAIJAN (Nimero ya Kane muri Asia)

K’umunsi wa Gatatu wa Championat Mondial 2015, Nizeyimana Savio uhagarariye u Rwanda yasezerewe n’umunya-AZERBAIJANA k’umukino wa mbere. Nizeyimana wabaye umukinnyi w’umwaka ushize mu Rwanda muri Taekwondo ntiyorohewe na Aykhan TAGHIZADE ari nawe Nimero ya 4 muri Asia nyuma y’umunya Korea, Iran, Chine naTaipei mu batarengeje ibiro 68, aho yamutsinze bimworoheye ku kinyuranyo cy’amanota 12 yose (AZE 19-7 RWA). Bagabo Placide ...

Read More »