Latest News

Africa Taekwondo Championship 2016: Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye, Rwegukanye imidali 5 ya Bronze.

Muri Championat y’Africa yabaye muri izi mpera z’icyumweru guhera kuwa gatanu tariki ya 20 kugeza ku cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2016, Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye,  Abanyarwanda bitwaye neza begukana imidali 5 ya Bronze bituma u Rwanda ruza ku mwanya wa 6 muri Africxa ndetse n’umwanya wa 2 mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma ya Cote ...

Read More »

Ikipe y’igihugu (Kyrogi na Poomse) yerekeje muri shampiyona y’afurika muri Egypt

Ikipe y’igihugu mu mukino wa Taekwondo (Poomse na Kyrogi) igizwe n’abakinnyi 11  yahagurutse  mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2016 yererekeza mu Misiri aho igiye kwitabira championat d’Afrique izabera mu mujyi wa Port Said. Iyi kipe yari imaze hafi amezi atatu arenga iri mu mwihereroyitabiriye shampiyona ya Afurika izabera mu Misiri ku ncuro ya mbere ariko icyizere ...

Read More »

Ikipe y’igihugu (Taekwondo National Team ) ikomeje imyitozo ikomeye yitegura Championat d’Afrique 2016.

Ikipe y’igihugu (Taekwondo National Team) ikomeje imyitozo ikomeye yitegura kwitabira imikino nyafurika igiye kuba ku nshuro yayo ya 14, aho izabera Muri Egypt mu kwezi gutaha (Gicurasi). Kuri iyi nshuro u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe abiri atandukanye (Kyrogi na Poomse). Ku ruhande rw’ikipe ya Kyrogi (Imirwano), U Rwanda razahagararirwa n’abakinnyi 9 (Abagabo 6 n’abakobwa 3), Mugihe ku ruhande rwa Poomse (Imyiyerekano ...

Read More »

Ikipe y’igihugu igizwe n’Abakinnyi 12 yerekeje muri Kenya mu irushanwa rya Chairman’s Cup

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Werurwe 2016, Abakinnyi 12 berekeje muri Chairman’s Cup ribera muri Kenya mu mujyi wa Mombasa. Mbonigaba Boniface umwe mu bagiye bayoboye ikipe yatangarije rwandataekwondo.org ko biteguye kwitwara neza ndetse iri rushanwa rikababera imyiteguro myiza y’imikino nyafurika ya 2016. “Abakinnyi bose bameze neza , twiteguye Kwitara neza muri Rusange. Uretse kwitwara neza, Chairman’s Cup ...

Read More »

AMAFOTO: Ifungurwa ku mugaragaro rya Taekwondo National Training Center i Muhanga

Ku italiki 19 Gashyantare 2016,  ni bwo iyi centre y’imyitozo (Taekwondo National Training Center ) yafunguwe ku mugaragaro nyuma y’igihe yubakwa k’ubufatanye na KOICA ndetse na Ste Marie Reine ari naho yubatse. Uyu muhango wari witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo: Ambasaderi w’igihugu cya Korea y’epfo mu Rwanda Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi Intumwa y’umuyobozi w’akarere ka Muhanga Intumwa yari iturutse muri komite ...

Read More »

RTF – Rwanda Taekwondo Federation yamaze kubona ubuzima gatozi bw’agateganyo

Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2016, Ikigo k’igihigu cy’imiyoborere (RGB) cyashyikirije RTF – Rwanda Taekwondo Federation icyemezo (Certificate) cy’ubuzima gatozi bw’agateganyo. Nyuma y’igihe kinini RTF ishakisha ubuzima gatozi, Kuri uyu wa Gatatu yamaze guhabwa ubuzima gatozi bw’agateganyo na RGB. Umunyamabanga wa RTF bwana BAGABO Placide yatangarije rwandataekwondo.org ko ari ibyi igiciro kuba ubuzima gatozi bubonetse nyuma y’igihe kinini . “N’ibyi ...

Read More »

Umunyamabanga wa RTF BAGABO Placide yabonye impamyabumenyi y’abasifuzi ku rwego mpuzamahanga.

Umunyamabanga wa Federation, Bwana BAGABO Placide yabonye imyamabumenyi y’abasizi ku rwego mpuzamahanaga nyuma yo gukora amahugurwa (International Kyorugi Referee Seminar ) y’iminsi 4 yabereye muri Maroc tariki ya 24 kugeza 27 Ugushyingo 2015, ndetse agatsinda n’ikizamini. Kuri iyi nshuro International Kyorugi Referee Seminar yari ibaye ku nshuro yayo ya 84, ikaba yari yitabiriwe n’abasifuzi 120 bakomoka mu bihugu bitandukanye, BAGABO ...

Read More »

Abakinnyi 21 bazamuwe mu ntera nyuma yo kwitwara neza muri Dan Promotion Test.

Abakinnyi 21 bazamuwe mu ntera nyuma yo kwitwara neza muri Dan Promotion Test yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2015, kuri Petit Stade i Remera. Abakinnyi 21 muri 22 bakoze ikizame cyo kuzamurwa mu ntera (Dan Promotion test) nibo batsinze umugihe umwe yabuze amahirwe yo kuzamurwa mu ntera. Urutonde rwari rugize n’abakinnyi 18 bari gukora ikizame cyo ...

Read More »