National Teams

Abatoza b’ikipe y’igihugu batoranyije ikipe igizwe n’abakinnyi 4 bagomba gushaka itike ya Jeux Olympic 2016

Abatoza b’ikipe y’igihugu bayobowe Umutoza Mukuru “Bagire Allain Irene” na Directeur Technique wa RTF bwana Martin Koonce batoranyije ikipe y’igihugu igizwe n’abakinnyi 4 igomba gushaka itike yerekeza mu mikino ya  Olympic 2016  izabera muri Brazil. Ikipe yatoranyijwe igizwe n’abakinnyi bane (4), abakobwa 2 ndetse n’abahungu 2.  Iyumva Regis ukina mu bari munsi y’ibiro 58 na Mwemezi Cedric ukina mu bari ...

Read More »

All Africa Games: Urugendo ku ikipe y’u Rwanda ntirwagenze neza nkuko umutoza n’ubuyobozi bwabyifuzaga

Urugendo ku ikipe y’u Rwanda muri All Africa Games ntirwagenze neza nkuko umutoza n’ubuyobozi bwa Federation (RTF) bwabyifuzaga, nyuma yo gutaha batazanye umudali. Kuri iki cyumweru tariki ya 20 nibwo ikipe y’u Rwanda (Rwanda Taekwondo National Team) yari ihagarariye u Rwanda muri All Africa Games yageze i Kigali, bakigera mu Rwanda ubuyobozi bwa Federation bwatangarije rwandataekwondo.org ko butashimishijwe n’umusaruro bavanye ...

Read More »

AMAFOTO: Ikipe y’u Rwanda iherutse kwegukana igikombe n’imidali 8 muri International Taekwondo festival Championships, Yakirankwe impundu.

Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Kanama 2015, nibwo ikipe y’u Rwanda iherutse kwegukana igikombe n’imidali umunani muri International Taekwondo festival Championships yageze mu Rwanda ikacyirankwa impundu n’abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bureberera Sport mu Rwanda. Ikipe y’abakinnyi 7 nyuma yo guhesha ishema u Rwanda mu mahanga; bakabasha Kwegukana igikombe ndetse n’imidali 8 (4 ya zahabu, 4 ya bronze), Abakunzi ba Taekwondo, ...

Read More »

U Rwanda rwegukanye igikombe n’imidali 8 (4 ya zahabu, 4 ya Bronze )muri International Taekwondo Festival Championship riri kubera muri Korea.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje imikino yayo yaberaga muri Korea mu irushanwa rya International Taekwondo festival Championships yegukanye igikombe n’imidali 8 harimo 4 ya zahabu n’indi 4 ya Bronze. Mu bakinnyi barindwi bagiye bahagarariye u Rwanda mu mikino ya International Taekwondo festival Championships, 4 muri bo begukanye imidali 7 ndetse n’u Rwanda nk’ikipe y’igihugu yegukana umudali wa zahabu n’igikombe ihigitse ...

Read More »

Abanyarwanda begukanye imidali Itatu (3) ya zahabu n’ine (4) ya bronze mu irushanwa ry’imyiyerekano (Demonstration) riri kubera muri Korea.

Ku nshuro yabo ya mbere bitabiriye irushanwa ry’imyiyerekano (International Taekwondo Festival championships), Abanyarwanda begukanye imidali ya Bronze Ine (4) ndetse n’indi itatu ya zahabu harimo umwe wahawe ikipe y’u Rwanda nk’igihugu cyagaragaje imbyino nziza za gakondo zibyinywe mu myiyereko ya gi-taekwondo. Nyuma yo kubyina indirimbo ya Samputu Jean Paul izwi nka Nyarugura, igihugu cy’u Rwanda cyabonye umudali wa Zahabu gihigitse ...

Read More »

Ikipe y’igihugu y’imyiyerekano (Demo National Team) yerekeje muri Korea muri irushanwa rya Hanmadang rizitabirwa n’ibihugu 72

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nyakanga 2015, ikipe y’igihugu y’imyiyerekano (Demonstration National Team) yerekeje muri Korea mu irushanwa rya Hanmadang (Taekwondo International festival) rizitabirwa n’ibihugu 72 biturutse ku migabane itandukanye y’isi. Ikipe yahagurutswe igizwe n’abakinnyi 7 ikabaya iyobowe n’umutoza mukuru “Master Joang” Dore urutonde rw’abakinnyi bahagurutse berekeza muri korea y’amajyepfo muri irushanwa rya Hanmadang (Taekwondo International festival): Mushambokazi ...

Read More »

Iyumva Regis yagizwe captaine w’ikipe y’igihugu asimbuye Bagabo Placide uherutse gusezera burundu kuri Taekwondo nk’umukinnyi.

Nyuma yaho Bagabo Placide wari Captaine w’ikipe y’igihugu asezerereye kuri Taekwondo nk’umukinnyi, Abatoza b’ikipe y’igihugu bafashe umwanzuro wo kugira Iyumva Regis Captaine w’ikipe y’igihugu. Hakurikijwe imyitwarire, inararibonye n’ubuhanga biranga Iyumva Regis, abatoza bakuru b’ikipe y’igihugu bafashe umwanzuro wo kumugira umuyobozi w’abakinnyi b’ikipe y’igihugu (Captaine) ku myaka 21 y’amavuko. Regis agiriwe ikizere cyo kuyobora abandi mugie bitegura kwerekeza mu mikino nyafurika ...

Read More »

Uwari Captain w’ikipe y’igihugu “BAGABO Placide” yamaze gusezera burundu kuri Taekwondo nk’umukinnyi.

Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2015, Bagabo Placide wari Captain w’ikipe y’igihugu ya Taekwondo (Rwanda Taekwondo National Team) yamaze gusezera burundu nk’umukinnyi nyuma y’imyaka myinshi ariwe uyoboye ikipe y’igihugu. Nyuma yo gusezera, Bagabo Placide yatangarije urubuga rwa federation rwandataekwondo.org zimwe mu mpamvu nyamukuru zitumye asezera mugihe bamwe babonaga ko agishoboye dore ko mu mikino y’isi (Championat Mondial 2015)iri ...

Read More »

Championat Mondial: Nizeyimana Savio yasezerewe n’umunya- AZERBAIJAN (Nimero ya Kane muri Asia)

K’umunsi wa Gatatu wa Championat Mondial 2015, Nizeyimana Savio uhagarariye u Rwanda yasezerewe n’umunya-AZERBAIJANA k’umukino wa mbere. Nizeyimana wabaye umukinnyi w’umwaka ushize mu Rwanda muri Taekwondo ntiyorohewe na Aykhan TAGHIZADE ari nawe Nimero ya 4 muri Asia nyuma y’umunya Korea, Iran, Chine naTaipei mu batarengeje ibiro 68, aho yamutsinze bimworoheye ku kinyuranyo cy’amanota 12 yose (AZE 19-7 RWA). Bagabo Placide ...

Read More »

Ikipe y’igihugu yasubukuye imyitozo iyobowe na Martin Koonce

Kuva kuwa kabiri taliki 24 Werurwe 2015, ikipe y’igihugu y’umukino wa Taekwondo yatangiye imyitozo aho irimo kwitegura shampiyona y’isi “World Taekwondo Championships 2015” izabera mu Burusiya  kuva taliki 12-18 Gicurasi 2015. Abakinnyi batangiye imyitozo ni 6 barimo abakobwa babiri, Mushambokazi Zura (- 49kg) na  Uwababyeyi Delphine (- 46 Kg) n’abahungu bane aribo Nduwayezu Martin (-54kg), Iyumva Regis (-58kg), Bagabo Placide ...

Read More »