National Teams

Ikipe y’igihugu (Kyrogi na Poomse) yerekeje muri shampiyona y’afurika muri Egypt

Ikipe y’igihugu mu mukino wa Taekwondo (Poomse na Kyrogi) igizwe n’abakinnyi 11  yahagurutse  mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2016 yererekeza mu Misiri aho igiye kwitabira championat d’Afrique izabera mu mujyi wa Port Said. Iyi kipe yari imaze hafi amezi atatu arenga iri mu mwihereroyitabiriye shampiyona ya Afurika izabera mu Misiri ku ncuro ya mbere ariko icyizere ...

Read More »

Ikipe y’igihugu (Taekwondo National Team ) ikomeje imyitozo ikomeye yitegura Championat d’Afrique 2016.

Ikipe y’igihugu (Taekwondo National Team) ikomeje imyitozo ikomeye yitegura kwitabira imikino nyafurika igiye kuba ku nshuro yayo ya 14, aho izabera Muri Egypt mu kwezi gutaha (Gicurasi). Kuri iyi nshuro u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe abiri atandukanye (Kyrogi na Poomse). Ku ruhande rw’ikipe ya Kyrogi (Imirwano), U Rwanda razahagararirwa n’abakinnyi 9 (Abagabo 6 n’abakobwa 3), Mugihe ku ruhande rwa Poomse (Imyiyerekano ...

Read More »

U Rwanda rwegukanye imidali 10 harimo 4 n’ ya zahabu n’igikombe muri Chairman’s Cup I Mombasa muri Kenya

Ikipe y’igihugu ya taekwondo (Rwanda Taekwondo National Team) yegukanye imidali 10 harimo 4 ya zahabu n’igikombe ku ruhande rw’abakobwa muri Chairman’s Cup I Mombasa muri Kenya. Ikipe y’abakinnyi 11 bagizwe n’abakobwa batatu ndetse n’abahungu 8 yabashije kwegukana imidali 4 ya zahabu, 3 ya silver n’itatu ya Bronze. Ku Ruhande rw’abakobwa , Aline Ndacyayisenga na Mushambokazi Zura bahuriye k’umukino wa nyuma ...

Read More »

Ikipe y’igihugu igizwe n’Abakinnyi 12 yerekeje muri Kenya mu irushanwa rya Chairman’s Cup

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Werurwe 2016, Abakinnyi 12 berekeje muri Chairman’s Cup ribera muri Kenya mu mujyi wa Mombasa. Mbonigaba Boniface umwe mu bagiye bayoboye ikipe yatangarije rwandataekwondo.org ko biteguye kwitwara neza ndetse iri rushanwa rikababera imyiteguro myiza y’imikino nyafurika ya 2016. “Abakinnyi bose bameze neza , twiteguye Kwitara neza muri Rusange. Uretse kwitwara neza, Chairman’s Cup ...

Read More »

Impamvu abakinnyi b’u Rwanda batitabiriye Olympic Games Qualifiers zabereye Muri Maroc

Nyuma y’igihe kirerekire RTF itegura abakinnyi muri gahunda yiswe road map to Rio, kuva mu kwezi kwa 12/2014 mu bakinnyi 12 batangiye imyitozo bategura iri rushanwa rya Olympic games qualifiers ryabaye tariki 6-7/02/2016 muri Morocco mu mugi wa Agadir nta n’umwe  wabashije kwitabira kubera impamvu zitandukanye. Muri gahunda ya Road map to Rio, RTF yashyikirije MINISPOC mu kwezi kwa mbere ...

Read More »

Iyumva Regis yaje ku mwanya wa gatanu (5) Muri Morocco Open 2015 nubwo nta munyarwanda wegukanye umudali

Iyumva Regis, usanzwe ari captain w’ikipe y’igihugu yaje ku mwanya wa gatanu muri Morocco Open 2015 nyuma yo gutsinda umunya TUNISIA. Muri irusha Morocco Open 2015, abanyarwanda ntibabashije kwegukana umudali gusa umutoza Mukuru Bagire Allain Irene hari ibyo yemeza ko bungukiye muri iyi mikino bizabafasha muri Olympic game Qualifiers izabera muri Maroc umwaka utaha. “Ntitwabashije kwegukana umudali ako hari byinshi ...

Read More »

Ikipe y’U Rwanda yageze muri Maroc mu mujyi wa Agadir, mu rwego rwo kwitwabira Morocco Open 2015

Kuri icyi cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2015, Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi bane, umutoza ndetse na Team Manager yageze muri Morocco mu mujyi wa Agadir mu rwego rwo kwitwabira Morocco Open 2015. Nyuma y’icyumweru kirenga abakinnyi b’u Rwanda bakorana imyitozo n’ikipe nkuru y’ubufaransa, bafashe indege berekeza muri Morocco Kwitabira irushanwa mpuzamahanga ryitiriwe Ubwami bwa Morocco “International Morocco Open” rigomba ...

Read More »

Ikipe y’igihugu igiye gukorana umwiherero n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa nyuma y’ikurwaho burundu rya Tournoi International de Paris (T.I.P)

Nyuma y’ikurwaho burundu ry’irushanwa mpuzamahanga ry’itiriwe umujyi mukuru Paris (Tournoi International de Paris), ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yitabiriye iyi mikino igiye gukomezanya imwiherero n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa. Bitewe n’umutekano muke wakurikiye ibitero bitandatu bikomeye byabaye I Paris bigahitana abarenga 120, ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu bufaransa ndetse n’akanama gashinjwe gutegura iyi mikino bafashe icyemezo cyo gukuraho burundu iri rushanwa ry’uyu ...

Read More »

Imikino ya Tournoi International de Paris u Rwanda rwitabiriye ibaye isubitswe kubera ibibazo by’umutekano muke uri i Paris

Imikino ya Tournoi International de Paris u Rwanda rwitabiriye ibaye isubitswe kubera ibibazo by’umutekano muke n’ibitero by’abyabatera bwoba byaraye bibereye mu murwa mukuru Paris. Bitewe n’ibitero bikomeye byabereye mu mujyi mukuru w’ubufaransa Paris, ari naho hari hateganyijwe kubera imikino mpuzamahanga yitiriwe umurwa wa Paris, izwi nka Tournoi International de paris, imikino yose yahise isubikwa nkuko byatangajwe n’akanama gashinzwe gutegura iyi ...

Read More »

Mwemezi Cedrick yasanze bagenzi be mu myitozo y’ikipe y’igihugu yitegura kwerekeza muri France na Morocco

Kuri uyu wa mbere umwe mu bakinnyi bane bagomba kwerekeza mu marushanwa atandukanye muri France ndetse na Maroc, Mwemezi Cedric yasanze bagenzi be mu myitozo. Mwemezi cedric usanzwe ari umunyeshuri mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye nyuma yo kurangiza ibizamini bisonza umwaka w’amashuri yahise asanga bagenzi 3 mu myitozo, aho aje gufatanya n’abandi urugendo rwo gushaka itike yerekeza muri Jeux ...

Read More »