Competitions

U Rwanda rwegukanye Ambassador’s Cup 2015 rurushije Uganda inota rimwe, Kenya iza ku mwanya wa gatatu.

U Rwanda rwegukanye irushanwa ngarukamwaka ry’Ambassador’s Cup 2015, rurushije Uganda inota rimwe mugihe Kenya yaje ku mwanya wa 3. Ku nshuro ya gatatu, Ambassador’s cup irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na RTF rigaterwa inkunga na Ambassade ya korea ryatangiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 risozwa kuwa gatandatu tariki ya 29 Kanama 2015. Abakinnyi 147 bakomoka mu bihugu 5 harimo n’u ...

Read More »

Ku nshuro ya gatatu Ambassador’s Cup iratangira kuri uyu wa gatanu, Ibihugu 6 nibyo bizitabira iyi mikino

Ku nshuro ya gatatu irushanwa mpuzamahanga ry’Ambassador’s Cup ritegurwa na federation y’u Rwanda ya Taekwondo rigaterwa inkunga n’Ambassade ya Korea mu Rwanda riratangira kuri uyu  wa gatanu tariki ya 28 Kanama 2015 kuri Petit Stade Amahoro ryitabiwe n’ibihugu 6 (5 byo muri Aka karere duturanye (Regional) ndetse n’u Rwanda). Mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kitabiriwe n’Ubuyobozi bwa federation ndetse na Ambassador ...

Read More »

AMAFOTO: Ikipe y’u Rwanda iherutse kwegukana igikombe n’imidali 8 muri International Taekwondo festival Championships, Yakirankwe impundu.

Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Kanama 2015, nibwo ikipe y’u Rwanda iherutse kwegukana igikombe n’imidali umunani muri International Taekwondo festival Championships yageze mu Rwanda ikacyirankwa impundu n’abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bureberera Sport mu Rwanda. Ikipe y’abakinnyi 7 nyuma yo guhesha ishema u Rwanda mu mahanga; bakabasha Kwegukana igikombe ndetse n’imidali 8 (4 ya zahabu, 4 ya bronze), Abakunzi ba Taekwondo, ...

Read More »

U Rwanda rwegukanye igikombe n’imidali 8 (4 ya zahabu, 4 ya Bronze )muri International Taekwondo Festival Championship riri kubera muri Korea.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje imikino yayo yaberaga muri Korea mu irushanwa rya International Taekwondo festival Championships yegukanye igikombe n’imidali 8 harimo 4 ya zahabu n’indi 4 ya Bronze. Mu bakinnyi barindwi bagiye bahagarariye u Rwanda mu mikino ya International Taekwondo festival Championships, 4 muri bo begukanye imidali 7 ndetse n’u Rwanda nk’ikipe y’igihugu yegukana umudali wa zahabu n’igikombe ihigitse ...

Read More »

Abanyarwanda begukanye imidali Itatu (3) ya zahabu n’ine (4) ya bronze mu irushanwa ry’imyiyerekano (Demonstration) riri kubera muri Korea.

Ku nshuro yabo ya mbere bitabiriye irushanwa ry’imyiyerekano (International Taekwondo Festival championships), Abanyarwanda begukanye imidali ya Bronze Ine (4) ndetse n’indi itatu ya zahabu harimo umwe wahawe ikipe y’u Rwanda nk’igihugu cyagaragaje imbyino nziza za gakondo zibyinywe mu myiyereko ya gi-taekwondo. Nyuma yo kubyina indirimbo ya Samputu Jean Paul izwi nka Nyarugura, igihugu cy’u Rwanda cyabonye umudali wa Zahabu gihigitse ...

Read More »

Ikipe y’igihugu y’imyiyerekano (Demo National Team) yerekeje muri Korea muri irushanwa rya Hanmadang rizitabirwa n’ibihugu 72

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nyakanga 2015, ikipe y’igihugu y’imyiyerekano (Demonstration National Team) yerekeje muri Korea mu irushanwa rya Hanmadang (Taekwondo International festival) rizitabirwa n’ibihugu 72 biturutse ku migabane itandukanye y’isi. Ikipe yahagurutswe igizwe n’abakinnyi 7 ikabaya iyobowe n’umutoza mukuru “Master Joang” Dore urutonde rw’abakinnyi bahagurutse berekeza muri korea y’amajyepfo muri irushanwa rya Hanmadang (Taekwondo International festival): Mushambokazi ...

Read More »

Iyumva Regis yegeze muri 1/4 asezererwa n’umwongereza mu mikino mpuzamahanga yaberaga m’ubuholande

Ikipe y’igihugu ya Taekwondo yageze m’ubuholande  ku wa  13 Werurwe 2015, aho yagiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga yabahuje  n’amakipe y’ibihugu by’uburayi , America, ndetse n’abaturutse mu bihugu bya Asie. Aya marushanwa yamaze iminsi 2 aho yatangiye ku wa 14 Werurwe 2015 akageza ku wa 15 Werurwe 2015. Abakinnyi bagiye bahagarariye ikipe y’igihugu ya Taekwondo ni: IYUMVA Regis, NIZEYIMANA Xavio, NDUWAYEZU Martin BAGABO Pacide Eric. ...

Read More »