Background

Taekwondo nkumwe mu mikino njyarugamba imaze gutera imbere hano mu Rwanda ndetse no muri Africa utibagiwe no ku isi muri Rusange dore ko ruri ku mwanya mwiza hano muri Africa aho rubarizwa ku mwanya wa 6 ndetse rukaba arirwo rwa mbere muri East Africa yose.

Icyumva ko u Rwanda ari urwa 6 muri Africa mu mukino wa Taekwondo wakibaza neza amateka y’uwo mukino hano mu Rwanda.

Ubusanzwe Taekwondo yatangijwe bwa mbere mu Rwanda ku italiki ya 5/01/2003, itangizwa na Master SANG WONG-CHOI wari uturutse mu gihugu cya Koreya y’ epfo azanywe n’ undi munyakoreya witwaga YOUNG KI-BAE wari ufite company yakoraga imirimo y’ubwubatsi hano mu Rwanda yitwaga DECO.

Kuri iyi tariki twavuze haruguru Master Sang Wong-Choi yakoze demonstration ya taekwondo kuri stade amahoro maze abantu benshi bari biganjemo abakinnyi ba karate bakunda cyane umukino wa taekwondo ndetse bamwe muri bo batangira gukina uwo mukino.

Imyitozo yatangiye bukeye bwaho ikorerwa muri stade amahoro muri club yari yiswe Rwanda Taekwondo Club yari yarahwe uruhushya rwo gukinira muri stade amahoro ku mpande z’ikibuga cy’umupira w’amaguru. Iyo club yari inafite ibiro muri stade amahoro. Master Choi wari umwarimu wa Taekwondo wabigize umwuga yakoreshaga imyitozo iminsi irindwi mu cyumweru harimo umunsi umwe wo gukora competition (buri wa gatandatu).

Nkuko twabivuze haruguru abakinnyi batangiranye na Master Choi bari binganjemo abari basanzwe bakina umukino wa Karate kandi bafite imikandara yo hejuru (ubururu, marron, umukara).

Bamwe muri bo twavuga nka:

  • BAGIRE Alan: ( Irene) nawe wari uvuye muri karate afite umukandarawa orange,
  • Frank: wari uzwi ku izina rya Che wari usanzwe akinira taekwondo muri Kenya akaba ariwe wari capitaine w’iyi kipe ya mbere ya taekwondo.
  • HAKIZIMANA David: Tariki 5/02/2003 ni bwo yatangiye gukina taekwondo akaba nawe yari asanzwe akina karate aho yari afite umukandara w’ubururu (kuri ubu akaba ari umuyobozi mukuru wa Federation ya Taekwondo mu Rwanda).
  • Munyeshyaka: uzwi ku izina rya Cyuma,
  • Sangi
  • Karimu
  • Bosco

Mu rwego rw’ubuyobozi iri shuri rya taekwondo ryari irya DECO company aho ryari rigizwe n’ubuyobozi bukurikira:

  • BAE : umuyobozi mukuru
  • Master Choi: umwarimu
  • Munyeshyaka: umukinnyi ukuriye abandi,
  • Che: uhagarariye abakinnyi (capitaine).

Gahunda yihutirwaga yari ihari yari ugutoza abakinnyi umunani barusha abandi bakageza mu kwezi kwa munani bafite imikandara y’ umukara bakitabira imikino nyafurika yagombaga kubera i Alger muri uko kwezi.

Ku itariki 15/03/2003 nibwo habaye ikizamini cyo gukorera umukandara w’umuhondo bwa mbere harimo n’ irushanwa rya taekwondo ku rwego rw’igihugu bwa mbere. Abakinnyi mirongo itandatu nibo bitabiriye icyo kizamini n’iryo rushanwa. Umukinnyi umwe wenyine, HAKIZIMANA David, niwe watsinze icyo kizamini abona umukandara w’umuhondo aba ari nawe utsindira umwanya wa mbere muri iryo rushanwa ryari rifite umwihariko w’uko nta biro byakurukizwaga, bivuzeko abakinnyi mirongo itandatu bose bagiye bakina bakuranwamo kugeza hasigaye umwe ariwe utsinze (Champion).

Uku gutsindwa kw’abakinnyi hafi yabose ryagize ingaruka zikomeye kuri ejo hazaza ha taekwondo mu Rwanda kuko abakinnyi benshi batongeye kwitabira imyitozo ya taekwondo guhera icyo gihe. Abari bakomeye muri abo basubiye muri karate ndetse bahagirira ibihe byiza kuko bagiye batsinda amarushanwa menshi ya karate.

Mu kwezi kwa kane kwa 2003 nibwo Master Choi yasubiye iwabo muri Koreya. Impamvu yasubiye iwabo ntabwo abakinnyi bazisobanuriwe ariko bishoboka ko Deco company ya BAE itari ishoboye guhemba Master Choi. Master Choi amaze kugenda, abakinnyi benshi bahise bahagarika gukina taekwondo. Bake muri bo bakomeza kwitoza bayobowe na David wari usigaye ariwe ufite umukandara w’umuhondo. Muri abo bakomeje twavugamo nka Bagire Alan, na Frank Che.

Mu mpera z’umwaka wa 2003 haje gushingwa irindi shuri rya Taekwondo ryakoreraga muri Ecole Française riyobowe na Georges NANA wari n’umuyobozi mukuru wa Ecole Française. Umarimu mukuru waryo Master Fernando wakomokaga muri Colombiya yaje kutangira gutoza abakinnyi bari basigaye muri Rwanda taekwondo club abasanze kuri stade amahoro.

Mu kwezi k’Ukwakira 2003 abayobozi ba comite Olympic birukanye taekwondo muri stade maze abakinnyi bisunga Master Georges NANA bajya muri club ye yakoreraga muri Ecole francaise yitwaga Le RAGUIDISUM. Imyitozo ya taekwondo ikomereza aho.

Mu kwezi kwa mbere kwa 2004 Master Fernando yaje gusubiraiwabo. Tariki 18/07/2004 Master NANA

yakoresheje ikizamini cy’umukandara w’umukara, abakinnyi babiri ariboHAKIZIMANA David na Emmanuel UMURANGWA batsindira uwo mukandara w’umukara.

Muri uwo mwaka wa 2004 nibwo abandi bakinnyi bashya batangiye kwinjira mu mukino wa Taekwondo. Muri abo twavuga nka NTAWANGUNDI Eugene na CYIZA Emmanuel. Mu mpera za 2004 nibwo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare hatangiye ishuri rya taekwondo riyobowe na HAKIZIMANA David afatanyije n’abakinnyi barimo Ruhinda Alexis, Muhawenimana Emmanuel, Uwumugambi Alain n’abandi.

Mu mwaka wa 2005 Bagire Alan yaje gutsindira umukandara w’umukara. Mu mwaka wa 2006 Master NANA yaje gusubira mu bufaransa ndetse n’ishuri ry’abafaransa rirafungwa. Abakinnyi ba taekwondo b’ i Kigali Babura aho gukinira biyemeza gukinira mu gishanga kiri hagati ya Rukiri ya Remera na Rugando ya Kimihurura. Nyuma INLAK yemerera abakinnyi ba Taekwondo gukoresha ikibuga cyayo mu myitozo.

Imyaka ya 2007, 2008,2009 yaranzwe no gukaza imyitozo, kongera umubare w’abakinnyi mu ma shuri abiri yariho icyo gihe: kaminuza y’i Butare na Le Raguidsum yaje kwitwa Horangi yakoreraga i Kigali. Ibindi byakozwe ni ukumenyekanisha umukino binyuze mu ma demonstrations yakorerwa cyane cyane i Butare.

Imyaka ya 2010,2011,2012’2013 u Rwanda mu mukino wa Taekwondo rwatangiye gutwara amarushanwa atandukanye haba hano mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu bitandukanye harimo n’amarushanwa mpuzamahanga.

Kugeza ubu Umukino wa Taekwondo mu Rwanda ukaba ari umwe mu mikino itanga ikizere cyane dore ko yita ku bana cyane. Mu marushanwa ategurwa hano mu Rwanda harimo Gorilla Open ikunze kuzamo n’abakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda.

Dore amwe mu marushanwa u Rwanda mu mikino wa Taekwondo rwitabira:

  1. Africa Championship
  2. Gorilla open
  3. Ambassadors cup
  4. Nation championship
  5. Eastafrica Championship
  6. Mombasa Chairman Open
  7. Africa Youth championship etc…..

Abakinnyi ba TAEKWONDO bamaze gutwara ibikombe Guhera Taekwondo yatangira gukinwahano mu Rwanda muri za 2003 kugeza ubu, u Rwanda rukaba ruhagaze neza mu Rwego nyafurika ndetse no ku isi dore ko ruri ku mwanya wa 6 muri Africa nkuko twabivuze haruguru.

One comment

  1. BIMENYIMANA Pierre Celestin

    Again, I like this background.
    it’s where we come from that can make our future. let us build on Unity and hard working to bright our Martial Art, Taekwondo.

    BIMENYIMANA Pierre celestin

    VP/ RTF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*