Ambassador’s Cup ku nshuro ya 4 izakinwa tariki ya 10 -11 Nzeli 2016

Ku nshuro ya 4 ya Rwanda Taekwondo Ambassador’s Cup, Irushanwa ngarukamwaka rizakinwa tariki ya 10 kugeza 11 Nzeli 2016, I Remera kuri Petit Stade Amahoro.

Kuri iyi nshuro, bitegnayijwe ko ibihugu byo mu karere (Rwanda – Uganda – Burundi – Kenya – Tanzania na DRC) bizitabira iyi mikino nta gihindutse mugihe Umwaka ushize Tanzania itari yabashije kwitabira.

Rwanda Taekwondo Ambass Flyer

Bagabo Placide, Umunyamabanga wa Federation, yatangaje ko magingo hari abakinnyi bamaze kwiyandikisha baturuka mu bihugu byo hanze muri aka karere.

“Magingo aya hari ibihugu bikomeje kwandikisha abakinnyi,nka Uganda – Kenya. Gusa n’ibindi byamaze kwemeza ko Bizaza nta gihindutse” Bagabo Placide

Ku ruhande rw’u Rwanda, abakinnyi bakomeje imyiteguro ikomeye ndetse abakinnyi bazitwara neza muri iyi mikino ukongeraho na Championat National izaba mu ntangiriro z’Ukwakira, bazatorankwama abazakinira ikipe y’igihugu umwaka utaha mu mikino mpuzamahanga nka Championat du Monde. Imikino nyirizina izatangira tariki ya 10 kugeza tariki 11 Nzeli 2016, ibere kuri stade Ntoya (Petit Stade Amahoro).

Tubibutse ko Ambassador’s Cup ari irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na RTF – Rwanda Taekwondo Federation rigaterwa inkunga na Ambasade ya Korea mu Rwanda.

One comment

  1. BIMENYIMANA Pierre Celestin

    Reka mfate uno mwanya nsabe abakinnyi ba TKD mu Rwanda gukomeza gukaza imyitozo mu gihe twegereje Ambassadors’ CUP kandi mbonereho kwifuriza urwanda kuzegukana iri rushanwa nkuko byagenze umwaka ushize ubwo twatsindaga igihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

    BIMENYIMANA Pierre Celestin

    VP/RTF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*