Ambassador’s Cup 2016 : Dream Club na College St Marie Reine zegukanye ibikombe nyamukuru -AMAFOTO

Ku nshuro ya kane y’irushanwa mpuzamahanga ritegurwa na RTF ridagaterwa inkunga na Ambasade ya Korea mu Rwanda “Ambassador’s Cup”, ryasojwe Dream Club yo mu Gatenga na Ste Marie Reine y’I Muhanga begukanye ibikombe nyamukuru.

Kuri iyi nshuro igihugu cya Kenya cyegukanye imidali myinshi nyuma y’u Rwanda mu gihe DRC ariyo yegukanye imidali mike. Ku rundi Ruhande Kenya yegukanye igikombe cy’umukinnyi mwiza w’umugabo (Best Male- senior) Cyegukankwe na  Vincent Dock wa Kenya Police, mugihe Ste Marie Reine y’I Muhanga yagukanye igikombe nanone cy’umukinnyi mwiza w’umugore (Best Female – Senior) cyegukankwe na Aline Ndacyayisenga.

Mu isozwa ry’iyi mikino Honorable  Minister UWACU Julienne waruhagarariye MINISPOC ndetse na Ambassador wa Korea  His Excellence  Park bishimiye uko imikino yagenze muri rusange ndetse baboneraho no gusezeranya abakinnyi ba Taekwondo ndetse n’abakunzi bayo ubufatanye bwiza no gukomeza guteza imbere uyu mukino muri aka Karere.

4

Honorable Minister UWACU Julienne yashimiye Ambassade ya Korea ku nkunga itera Ambassador’s Cup

 Hon Minister UWACU Julienne yagize ati “Nejejwe nuko imikino yagenze, ndashimira cyane  Ambassade ya Korea mu Rwanda ku nkunga nziza igenera Federation ndetse n’irushanwa rya Ambassador’s Cup, n’ibyigiciro kandi natwe nka MINISPOC tuzagumya gushyigikira Taekwondo nkuko bisanzwe. ”

Ambassador wa Korea mu Rwanda, His Excellence Park mu ijambo rye yagize ati “Ni ku nshuro ya kane Ambassade ya Korea dutera inkunga Ambassador’s Cup, s’ubwa nyuma ahubwo tuzagumya kurishyigikira kandi uko umwaka ushira irushanwa rugigenda rikura. Ndashimira MINISPOC, Committee Olympic,  Abakinnyi ba Taekwondo muri aka Karere, ubuyobozi bwa RTF ndetse n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri iri rushanwa kugirango rigende Neza.”

6

His Excellence Park yashimiye ibihugu byose byitabiriye iyi mikino ku nshuro yayo ya kane

Ku ruhande rwa Federation, Directeur Technique Bwana Martin Koonce yashimiye byimazeye Ambassade ya Korea, MINISPOC, RNOSC, ATN . “Ndanezerewe cyane, Ndashimira His Excellence Ambassador Park, Hon Minister UWACU Julienne, Directeur wa Sport Mu Minispoc BUGINGO Emmanuel, Vis President muri Committee Olympic Elie  MANIRARORA, Ndetse n’abandi banyacyubahiro baje kwifatanya natwe muri iri rushanwa ryiza kandi riteza imbere Taekwondo muri Aka karere. Nka RTF bitwongereye ingufu, tuzakomeza guteza Taekwondo imbere dufatanyije na mwe.”

7

Martin Koonce, Technical Directer wa RTF

Tubibutse ko Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Nzeli isozwa kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nzeli 2016. Yitabiriwe n’amakipe 22 akomoka mu bihugu 4 aribyo U Rwanda, Kenya yazanye abakinnyi 60 baturutse mu makipe 6, Uganda yazanye abakinnyi 6 bagize ikipe y’igihugu ya UGANDA, DRC yazanye abakinnyi 4.

Dore urutonde r’abegukanye ibikombe nyamukuru:

  • Best Male – Junior: Athanase SIBOMANA
  • Best Female Junior:  AMINA wo muri Uganda
  • Best Female Senior: Ndacyayisenga Aline ukinira Ste Marie Reine Muhanga
  • Best Male Senior:  Vincent Dock Ukinira Kenya Police
  • Team Champion – Male: Dream Club yo mu Gatenga
  • Team Champion – Female : Ste Marie Reine Muhanga

Amafoto:

5

Honorable Minister UWACU Julienne yashimiye Ambassade ya Korea ku nkunga itera Ambassador’s Cup

6

Ambassador wa Korea, His Excellence Park yijeje MINISPOC na Federation ya Taekwondo ko izagumya gutera Inkunga iri rushanwa mu rwego rwo guteza imbere TAEKWONDO mu Rwanda no muri aka Karere

2

College Ste Marie Reine yegukanye igikombe cyaTeam Champion mu bakobwa

12

Savio yatsinzwe na Musa wo muri Dream Club mu mukino warukomeye cyane. Savio 0-1 Musa

10

Rwanda National Poomse Team yakoze Demonstration yashimishije abantu benshi

3

Kenya yegukanye ibikombe bitatu birimo “FAIR PLAY – Best Participation – na Fighting Spirit”, DRC Yegukana igikombe cya “TAEKWONDO Spirit”

1

Hon Minister Uwacu Julienne ashyikiriza Master Eugene igikombe cya Team Champion mu BAGABO. “Dream Club”

14

Captain w’ikipe y’igihugu, IYUMVA Regis yegukanye umudali wa zahabu mu batarengeje ibiro 58 ahigitse Umugande

11

DRC bishimiye cyane umusaruro bakuye muri Ambassador’s Cup 2016

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*