Amatora ya Komite Nyobozi: Ibisabwa kugirango umuntu yiyamamaze

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2017, hateganyijwe inteko rusange isanzwe y’abanyamuryango bose bagize ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda  izakorerwamo n’amatora ya komite nyobozi.

Mu matora ya Komite nyobozi ya Federation,  Dore Imyanya yiyamamarizwa ndetse n’ibisabwa kugirango umuntu yiyamamaze.

  1. Perezida
  2. Visi perezida
  3. Umunyamabanga mukuru
  4. Umubitsi mukuru
  5. Abajyanama babiri
  6. Komite ngenzuzi igizwe n’abantu 3

Kwemererwa kuba umuyobozi w’umuryango (Rwanda Taekwondo Federation).

  • Kugirango umuntu yemererwe kwiyamamariza ubuyobozi; Prezida, umwungirije, umunyamabanga mukuru n’umubitsi mukuru agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. kuba ari umuturarwanda;
  2. kuba aba afite nibura imyaka 25 y’amavuko;
  3. kuba afite umukandara w’umukara wa kabiri no kuzamura
  4. kuba afite nibura Diplome y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza cyangwa iyi kiciro cya mbere n’uburambe nibura bw’imyaka ibiri mu miyoborere y’amashyirahamwe;
  5. kuba kandidatire yaratanzwe na club akomokamo ku gihe;
  6. kuba nta kibazo yaba yaragize murindi shyirahamwe ry’imikino;
  7. agomba kuba avuga neza ikinyarwanda, icyongereza cyangwa igifaransa, abaye avuga izindi ndimi byaba ari akarusho;
  8. kuba atari umuyobozi murindi shyirahamwe rya siporo.
  • Kugirango umuntu yemererwe kwiyamamariza kuba umujyanama; agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. kuba ari umuturarwanda;
  2. kuba aba afite nibura imyaka 25 y’amavuko;
  3. kuba afite umukandara w’umukara wa kabiri no kuzamura
  4. kuba afite nibura Diplome y’ikiciro cya mbere cya kaminuza n’uburambe bw’imyaka ibiri mu miyoborere y’amashyirahamwe;
  5. kuba kandidatire yaratanzwe na club akomokamo ku gihe;
  6. kuba nta kibazo yaba yaragize murindi shyirahamwe ry’imikino;
  7. agomba kuba avuga neza ikinyarwanda;
  • Kugirango umuntu yemererwe kwiyamamariza kuba muri komite ngenzuzi; agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. kuba ari umuturarwanda;
  2. kuba afite nibura imyaka 21 y’amavuko;
  3. kuba afite umukandara w’umukara wa kabiri no kuzamura;
  4. kuba afite nibura Diplome y’amashuri yisumbuye;
  5. kuba kandidatire yaratanzwe na club akomokamo ku gihe;
  6. kuba nta kibazo yaba yaragize murindi shyirahamwe ry’imikino;
  7. agomba kuba avuga akanandika neza ikinyarwanda;
  • Ibyangombwa bisabwa kugira ngo kandidatire yakirwe:

  1. Ibaruwa yandikiwe akanama nkemurampaka ka Rwanda Taekwondo Federation igaragaza umwanya wiyamamarizwa, isinyweho n’umuyobozi wa club umukandida aturutsemo;
  2. Foto copi y’indangamuntu;
  3. Umwirondoro wuzuye (CV);

Icyitonderwa:

  • Buri club yemerewe gutanga umu kandida umwe gusa muri komite nyobozi igizwe na Perezida, visi perezida, umunyamabanga mukuru n’umubitsi.
  • Abagore bemerewe kwiyamamaza bataragira umukandara w’umukara ariko bagomba kuba bakina Taekwondo kandi bujuje ibindi bisabwa;
  • Kandidatire zose zigomba kuba zagejejwe kubiro bya RTF kuri stade Amahoro bitarenze tariki ya 22/12/2017 saa kumi z’umugoroba (16:00).

Contacts: 0788667128 / 0788631236

E-mail:     rwandatf@gmail.com

 

Bikorewe i Kigali kuwa 02 Ukuboza 2017

Master MUSANGE Stanslas

Perezida w’akanama Nkemurampaka

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*