Amakipe 19 ( 7 yo hanze na 12 yo mu Rwanda) azitabira Ambassador’s Cup 2016

Mu gihe habura iminsi mike ngo irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na RTF ku nkunga ya Ambasade yo Koreya y’amajyepfo (Ambassador’s Cup), amakipe 19 yamaze kwemeza ko azitabira iyi mikino ku nshuro ya 4.

Mu Kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamabanga wa Federation, BAGABO Placide yatangarije itangazamakuru ko makipe 7 azaturuka hanze y’ U Rwanda mu gihe 12 ari amakipe (Clubs) nyarwanda.

Kuri iyi nshuro hitabiriye amakipe 7 yo hanze y’u Rwanda ndetse nandi 12 yo mu Rwanda.” BAGABO.

img_0198

Uhereye ibumoso : Ambassador- RTF Secretary General – RTF Technical Director

Umunyamabanga kandi yaboneyeho gutangaza ko kuri iyi nshuro umubare w’abanyamahanga wazamutse ugereranyije n’umwaka ushize cyangwa andi marushanwa yose atumirwamo amakipe yo hanze y’u Rwanda.

Ambasaderi wa Korea y’amajyepfo yatangarije itangazamakuru ko batewe ishema no gufasha ndetse no guteza imbere umukino wa Taekwondo mu Rwanda.

Ambasaderi wa Korea aganira n'intangazamakuru

Ambasaderi wa Korea aganira n’intangazamakuru

“Nka Ambassade yo Korea mu Rwanda, guteza imbere umukino wa Taekwondo nibyo twiyemeje kandi tuzagumya no kubikora. Ambassador’s Cup n’irishunwa tuzagumya gufasha ndetse no gushyigikira. Uko umwaka ushize undi ugataha rigenda rikura ndetse n’amakipe akiyongera”.

Technical Director wa Federation bwana Martin Koonce, asobanurira itangazamakuru impamvu uyu mwaka hazitabira ama Clubs aho kugirango hitabire ibihugu nkuko bya bisanzwe, yavuze ko ubu aribwo buryo bugezweho kandi bwiza mu mikino mpuzamahanaga nk’iyi ngiyi.

“Gukinisha CLUBS, nibyo bigezweho kandi bifasha ama Clubs kubona Competitions bigatuma umukino ukura kuruta uko wakinisha ikipe y’igihugu. Abitwaye neza muri Clubs bahamagarwa muri National”

Tubibutse ko imikino izatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 10 kugeza ku cyumweru tariki ya 11 nzeli 2016, ikabera muri Petit Stade Amahoro i Remera.

Dore urutonde rw’amakipe azitabira aturutse hanze y’u Rwanda :

Uganda:
—————————
  1. National Team
  2. Charity taekwondo Academy
Kenya:
————————-
  1. Kibabi University
  2. Kilifi Taekwondo Club
  3. .Regional Taekwondo Club
  4. Police Defence Force
DRC
—————————-
Goma Taekwondo Club

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*