Africa Taekwondo Championship 2016: Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye, Rwegukanye imidali 5 ya Bronze.

Muri Championat y’Africa yabaye muri izi mpera z’icyumweru guhera kuwa gatanu tariki ya 20 kugeza ku cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2016, Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye,  Abanyarwanda bitwaye neza begukana imidali 5 ya Bronze bituma u Rwanda ruza ku mwanya wa 6 muri Africxa ndetse n’umwanya wa 2 mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma ya Cote d’Ivoire.

Egypt 4

Aline NDACYAYISENGA Yegukanye Bronze nyuma yo guhigika umunya-Algeria

Mu begukanye imidali, abakobwa 3 (Ndacyayisenga Aline, Uwababyeyi Delphine na Mushambokazi Zura) nibo begukanye imidali mugihe Emmanuel Birushya ariwe wegukanye umudali mu bahungu

Kuri iyi nshuro u Rwanda rwahagarariwe n’amakipe 2 atandukanye mu byiciro 2 bitandukanye (Poomse na Kyrogi), aho muri Kyrogi u Rwanda rwegukanye imidali 2 ya Bronze (Aline na Delphine), mugihe muri Poomse u Rwanda rwegukanye imidali 3 ya Bronze (Zura na Birushya Emmanuel wegukanye ibiri).

UWABABYEYI Delphine nawe yegukanue mudali wa Bronze

UWABABYEYI Delphine nawe yegukanue mudali wa Bronze

Dore abegukanye imidali:

Kyrogi :

  • NDACYAYISENGA Aline (Yaje ku mwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda umunya-Algeria mu batarengeje ibiro 57)
  • UWABABYEYI Delphine (Yaje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda umunya-Egypt mu batarengeje imyaka 46)

Poomse:

  • Musambokazi Zura na Birushya Emmanuel (babaye abagatatu muri Poomse mu cyiciro cya Equipe)
  • Birushya Emmanuel (Yegukanye nanone umudali wa Bronze wa 2 kuri we muri Individual Poomse)
Zura na Birushya Begukanye imidali 3 ya Bronze muri Poomse.

Uhereye ibumoso: Zura (na Bronze Medal), Coach Master Jeong , Emmanuel (Na Bronze 2), na Martin Koonce.

Muri rusange u Rwanda rwegukanye imidali 5 ya BRONZE, Ruza ku mwanya wa 6 muri Africa nyuma ya Egypt, Morocco, Algeria, Tunisia na Cote d’Ivoire.

Ku rundi ruhande Martin Koonce yahawe ishimwe na Federation ya Egypt ifatanyije na Federation ya Africa  nk’impirimbanyi mu guteza imbere Taekwondo muri Africa.

Biteganyijwe  ko ikipe iri bugere mu Rwanda kuri uyu wa kabiri saa munani (14h:00).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*